Advertising

Vitamin B12 ni ingenzi cyane ku mikorere y’ubwonko

11/11/24 5:1 AM

Vitamin B12 ni imwe muri vitamin B z’ingenzi nkenerwa ku mubiri. Yifashishwa mu mikorere y’ubwonko, gukora neza k’utunyangingo twabwo (nerve tissue), ndetse no gukora insoro zitukura z’amaraso (red blood cells).

Kubura iyi vitamin bitera ibibazo bikomeye ku bwonko, kandi bidashobora guhinduka ndetse no kubura amaraso.

Vitamin B12 (initwa cobalamin, bitewe n’umunyungugu wa cobalt uboneka mu biyigize), iyenga iyo ihuye n’amazi mu mubiri (water-soluble vitamin) nuko ikabasha kwinjira mu maraso.

Akamaro ka vitamin B12
• Ni ingenzi cyane mu mikorere y’ubwonko n’urwungano rwabwo (nervous system).
• Yitabazwa mu ikorwa ry’insoro zitukura z’amaraso, no gukora no gucunga uturemangingo fatizo twa muntu (DNA). Umubiri wa muntu ukora miliyoni nyinshi z’insoro zitukura buri munota, iyo vitamin B12 itabonetse cg ikaba idahagije, iri korwa riragabanuka, bikaba byatera indwara yo kubura amaraso.
• Buri karemangingo ka muntu kari mu mubiri gakenera B12 ngo kabashe gukora neza, ndetse kanakore ingufu nkenerwa. Iyi vitamin yitabazwa kandi mu gufasha umubiri kwinjiza Folic acid.

Umuntu afata ingana ite?
Bitewe n’ikigero urimo, urugero nkenerwa rugiye rutandukanye.

Ku muntu urya ibyo kurya bikurikira kenshi, biragoye ko ashobora kubura iyi vitamini.

Ni ibihe byo kurya bibonekamo vitamin B12?

Ibyo kurya dusangamo Vitamin B12
Bimenyerewe ko imboga n’imbuto zibonekamo vitamin nyinshi, gusa kuri B12 ho ntaho uzayisanga uretse mu byo kurya bikomoka ku matungo (akaba ariyo mpamvu ku bantu batarya ibikomoka ku matungo bashishikarizwa gufata ibinini by’inyongera z’iyi vitamini)

Iyi vitamini iboneka cyane:
• Inyama (iz’inka, ingurube, intama, ihene ni inkoko)
• Amafi (cyane cyane tuna)
• Ibikomoka ku matungo (nk’amata fromage, yogurt na jambo)
• Amata amwe n’amwe ya soya n’izindi mpeke zongerwamo vitamini B12
• Amagi

Ni iki cyakwereka ko ubura iyi vitamin mu mubiri wawe?

Mu gihe umubiri udafite iyi vitamin B12 ku rugero ruhagije bishobora gutera; kwangirika k’urwungano rw’imyakura (nervous system) n’ubwonko.

Bimwe mu bimenyetso, harimo:
• Kumva ufite umunaniro cyane
• Kumva nta gatege ufite
• Kubura appetit
• Kwibagirwa cyane
• Kwitiranya ibintu no gucanganyikirwa
• Kumva wigunze cyane (depression)
• Kubura amaraso
• conspitation

Ku bana bato:
• Kwinyagambura ubona bidasanzwe
• Kwikanya cyane kw’imikaya yo mu isura (face)
• Kugaburirwa bigoranye cyane
• Kubona umwana adatuje
• Kubona umwana adakura uko bikwiye.

Vitamin B12 ishobora gutera kubura amaraso, bimwe mu bimenyetso byakwereka ko amaraso ari macye:
• Guhindura ibara k’uruhu (rukeruruka cg rukaba umuhondo)
• Kumagara iminwa n’ururimi
• Gutakaza ibiro
• Guhitwa

Dusoza
Ku bantu bamwe kwinjiza iyi vitamini bishobora kugorana, cg se ntibabone ibyo kurya ibonekamo. Hari inyongera z’ibinini bya vitamin B12 ziboneka muri za farumasi zitandukanye.
Niba ufite kimwe cg se byinshi mu bimenyetso, ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

Source:https://www.frisianflag.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Goerge Achoka yaciye agahigo ko guhobera abantu 15,000 mu munsi umwe

Next Story

Buri masegonda 2 hari umuntu uba ukeneye amaraso ngo abashe gukiza ubuzima bwe.

Latest from Ubuzima

Ibanga ryihishe mu nyanya ni ikawa

Inyanya ubusanzwe ni ikiribwa cy’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu by’umwihariko kuko kiri mu cyiciro cy’ibirinda indwara, ibigabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, zirimo ifata udusabo
Go toTop