Umuraperi P. Diddy n’abanyamategeko be, bongeye gutakambira urukiko basaba ko baca inkoni izamba bakamurekura kugira ngo bitegura neza urubanza afite muri Gicurasi 2025.
Kuva Sean Combs uzwi ku mazina menshi nka Diddy, Puffy cyangwa P.Diddy, yatabwa muri yombi amaze gutakambira urukiko ko yarekurwa indhuro 3 zose.
Ubu umunyamategeko we yongeye gushyikiriza dosiye urukijo rwa Manhattan yerekana impamvu umukiriya we akwiriye kurekurwa.
Muri dosiye nshya, yavuze ko Diddy ari muri gereza mbi cyane, bityo yarekurwa agashyirirwaho ingamba zikomeye zatuma adacika ubutabera nko kuba yashyirwaho abashinzwe umutekano benshi.
Kuba atagira aho atarabukira ndetse ntagire n’abo ahura nabo mu ruhame, nabyo biri muri dosiye nshya isaba ko yarekurwa akaburana ari hanze. Yanongeye kandi gutanga ingwate ya Miliyoni 50 z’Amadolari nk’uko yari yabigenje ubushize.
Ibi byaje byiyongeraho izindi ngingo bari bagaragaje ku busabe bwo kurekurwa ku nshuro ya Gatatu, aho bavugaga ko atasurwa n’igitsina gore uretse abo mu muryango we.
Muri iyi dosiye kandi, bagaragaje ko amashusho ya Diddy akubita umukunzi we Cessie mu 2016 atahabwa agaciro ngo babe bamuheza muri gereza dore ko byemezwa ko ari mu byahereweho atabwa muri yombi.
Inshuro nyinshi Diddy n’abanyamategeko be bagiye basaba urukiko ko rwamurekura akaburana adafunze, ndetse bemeye gutanga ingwate ya miliyoni $50 ariko biba iby’ubusa batera utwatsi ubusabe bwe.
Inshuro nyinshi abunganira Diddy bagaragaza ko yatawe muri yombi mu buryo butemewe n’Itegeko rirengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bityo ko yakagombye kurekurwa.
Diddy yatawe muri yombi tariki 16 Nzeri 2024, afatiwe mu mujyi wa New York aho akurikiranyweho ibyaha birimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa n’abagore, ndetse no kubanywesha ibiyobyabwenge ku gahato.
Ahamwe n’ibyo byaha ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu.