Advertising

Rihanna Robyn Fenty yongeye kuganira n’abakunzi be bavuga ko akumbuwe mu muziki mu muhango wo gufungura iduka rye

11/11/24 4:1 AM

Nyuma y’igihe kinini abafana b’icyamamare Rihanna, bamusaba kugaruka mu muziki bitewe n’igihe amaze atasohora ibihangano bishya. Ubu noneho yongeye guca amarenga ko ashobora kuwuvamo burundu.

Rihanna Robyn Fenty ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, watangiye guca ibintu kuva mu 2005 kugeza mu 2016 ubwo yasohoraga album yise ‘ANTI’ akavuga ko agiye mu kiruhuko gito akazagaruka mu muziki nyuma.

Icyakoze Rihanna ibyo yasezeranije abafana be ko azagaruka mu muziki vuba ntabwo yabyubahirije, dore ko yahise yinjira mu bucuruzi agashinga kompanyi ya ‘Fenty Beauty’ ikora ibikoresho by’ubwiza (Make Up), ndetse akanashinga indi ikora imyenda y’imbere y’abagore yise ‘Savage X Fenty’.

Ibi byose nibyo yahugiyemo atera umugongo umuziki. Mu 2022 nibwo yasohoye indirimbo yise ‘Lift Me Up’ yakoreye igice cya kabiri cya filime ‘Black Panther’ cyiswe ‘Wakanda Forever’.

Iki gihe yatangaje ko atagarutse mu muziki ahubwo ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Chadwick Boseman wamamaye muri iyi filime.

Kuva ubwo abafana be bakoresheje imbuga nkoranyambaga basaba Rihanna ko yasohora ibihangano bishya nyamara we akavuga ko igihe kitaragera kuko ahugiye mu bucuruzi.

Kuri iyi nshuro Rihanna yaciye amarenga ko ibyo kugaruka mu muziki atabifite muri gahunda. Ibi yabikomojeho mu gikorwa cyo gufungura iduka rya ‘Fenty Beauty’ yafunguye mu gihugu avukamo cya Barbados.

Mu ijambo yegejeje ku baje gutaha iduka rye, yababwiye ko ashimishijwe no kuzana ibikorwa bye aho akomoka ndetse ubu intego afite ari ukwagurira ubucuruzi bwe mu bindi bihugu.

Yagize ati: ”Ndishimye cyane ko uyu munsi nafunguye iri duka aho mvuka, ni nzozi zibaye impamo kandi ntizizagarukira hano gusa kuko nshaka kwagurira ubucuruzi bwanjye no mu bindi bihugu.

Mu myaka yashize nakoze umuziki ariko sinawufataga nk’akazi gakomeye kuko nawufataga nk’impano ngomba ngusangiza abandi, ubu rero ubucuruzi ndimo nibwo mfata nk’akazi kandi nibwo mpugiyemo cyane ku buryo ntagitekereza gukora umuziki”.

Rihanan w’imyaka 36 akaba umubyeyi w’abana babiri yongeyeho ati: ”Murabizi umuntu agira ibyo ategura Imana ikamutegurira ibindi, mbona inzira y’ubucuruzi ari Imana yayinciriye ku buryo ariyo ngiye gukomezamo.

Umuziki nakoze mbere nizereko uzakomeza kubanyura”. TMZ yatangaje ko nubwo Rihanna atigeze yerura neza ngo avuge ko ntagahunda yo gukaruka mu muziki, gusa ngo aya magambo yakoresheje asa n’ayerekana ko umuziki atakiwutekerezaho ahubwo ko ashyize imbere ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Abaherwe 10 ba mbere ku Isi bungutse Miliyari 64, nyuma y’intsinzi ya Donald Trump

Next Story

Don Jazzy yagiriye inama abagabo batizeye abagore babo gukora DNA-Test

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop