Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya karindwi, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagarutse ku musaruro w’amatora ya Perezida yabaye tariki ya 15 Mutarama 2026, atanga ubutumwa bukomeye ku batavuga rumwe na we ndetse no ku baturage batitabiriye itora.
Museveni yavuze ko abakandida bari bahanganye na we bakwiriye gushimira kuba abaturage barenga miliyoni 10 bamushyigikiye batitabiriye amatora, kuko iyo baza gutora byari gutuma bahura n’isoni zikomeye.
Aya matora yasize Museveni atsinze ku majwi 71,6%, ahigika abakandida barindwi bari bahatanye na we. Uwahise akurikiraho ni Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine, wagize 24,72% by’amajwi, mu gihe abandi bakandida bagabanye amajwi asigaye.
Komisiyo y’Amatora yatangaje ko mu baturage miliyoni 21,6 bari ku rutonde rw’abemerewe gutora, 52,5% ari bo bitabiriye aya matora.
Imibare yatangajwe igaragaza ko habaruwe amajwi arenga miliyoni 11 yakusanyijwe kuri site zisaga 50.000 zo hirya no hino mu gihugu. Museveni yatowe n’abantu bagera hafi kuri miliyoni umunani, Bobi Wine atorerwa n’abarenga miliyoni ebyiri n’igice, mu gihe Mugisha Mafabi yagize amajwi make ugereranyije n’abandi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutsinda, Museveni yavuze ko ishyaka rye rifite abanyamuryango barenga miliyoni 21, kandi abarenga miliyoni 18 muri bo bari bemerewe gutora, ariko ngo abarenga miliyoni 10 ntibitabiriye itora.
Perezida Museveni yanashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe gukoresha ihohotera no kugerageza kuyobya abaturage binyuze mu gutanga ruswa. Yavuze ko hari amafaranga aturutse mu mahanga yakoreshwaga mu gushaka amajwi, aho umuntu wahabwaga ruswa yagenerwaga amafaranga angana n’ibihumbi 10 by’Amashilingi ya Uganda.
Museveni yavuze ko ayo mafaranga ari make cyane kandi atagira agaciro, ayita igitutsi ku baturage, anakomoza ku kuba ubukene butuma abantu bamwe bemera kwakira ruswa nubwo idafite icyo ibamarira mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yanavuze ko igisubizo kirambye ari ukurandura ubukene kugira ngo abaturage badakomeza kugwa mu mutego w’abashaka kubashora mu bikorwa bitemewe. Museveni yashimangiye ko Abanya-Uganda bakwiriye kugira ubushishozi no guhitamo amahoro kurusha imvururu, ashimira by’umwihariko abaturage, barimo n’abanyamuryango b’ishyaka NUP rya Bobi Wine, bagumanye ituze bakirinda kwishora mu myigaragambyo.
Yavuze ko hari abaturage benshi bagaragaje impungenge zo kutifuza ko Uganda yagera mu bihe bibi byabayemo ibihugu bimwe byo muri Afurika nka Libya, anatangaza ko Leta ye izakomeza gushyira imbere amahoro n’umutekano w’igihugu. Yahaye n’inama abashaka guhungabanya igihugu ko bakwiriye kureka ibyo bikorwa, kuko Leta izi neza imigambi yose iba igamijwe.
Aya matora atandukanye n’ayabaye mu 2021, aho umubare w’abatoye Museveni wari muto ugereranyije n’uyu mwaka, nubwo n’umubare w’abari ku rutonde rw’itora warazamukiye hejuru, ukiyongeraho abarenga miliyoni eshatu.

Mu matora yo mu 2021, Museveni yari yagize amajwi arenga miliyoni esheshatu, angana na 58,38%, mu gihe Bobi Wine yari yagize 35,08%. Ibi bigaragaza impinduka mu mibare y’abitabiriye n’abatoye, ariko bigasiga n’impaka ku rwego rw’itabira ry’amatora no ku buryo demokarasi ikomeje kwisuganya muri Uganda.