Abantu barenga 5, 000 bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeje mu Gihugu cya Iran, yamagana ibibazo bikomeye by’ubukungu byibasiye Iran kuva mu mpera za 2025. Ibi byatangajwe ku itariki ya 18 Mutarama 2026 n’ubuyobozi bwa Iran, bwemeza ko mu bapfuye harimo n’abashinzwe umutekano bagera kuri 500.
Iyo myigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, ikwira henshi mu gihugu, aho abaturage bagaragaje ko bananiwe n’imibereho mibi irimo izamuka ry’ibiciro, ubushomeri n’igitutu cy’ubukungu kimaze igihe kirekire.
Leta ya Iran ivuga ko ayo makimbirane atatewe n’ibibazo by’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ishinja ibihugu by’amahanga birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli uruhare mu gushyigikira abigaragambya, ivuga ko hari n’abitwaje intwaro bakorana n’abanzi b’igihugu.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Iran idashaka intambara, ariko ashimangira ko itazemera ko abanyabyaha bashyigikorwa, yaba ari abo mu gihugu cyangwa abaturutse hanze yacyo.
Yongeye kwibutsa ko umutekano w’igihugu n’ubusugire bwacyo bidashobora kugibwaho impaka, cyane cyane mu bihe igihugu gihanganye n’imvururu nk’izi.
Ku rundi ruhande, Urwego rw’Ubucamanza muri Iran rwatangaje ko rushobora kongera gukaza ingamba zirimo no gukoresha igihano cy’urupfu ku bantu bafatwa nk’abarwanya Leta. Umuvugizi w’urwo rwego, Asghar Jahangir, yavuze ko hari ibikorwa byagaragaye bifatwa nk’“Mohareb”, bisobanura kurwanya Imana, ari na byo amategeko ya Iran ateganya ko bihanishwa igihano cyo kwicwa.
Mu rwego mpuzamahanga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nawe yagiye agaragaza impungenge ku bijyanye n’ibi bibazo, anavuga ko Amerika ishobora kwivanga mu gihe haba hakomeje kwicwa abaturage benshi. Gusa, mu bihe bya vuba, Trump yatangaje ko atakiri gukomeza uwo mugambi, nubwo yakomeje gushimangira ko ubuyobozi bwa Iran bukwiye kugira impinduka.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 17 Mutarama 2026, Trump yashimiye Iran kuba itarageze ku rwego rwo kwica abantu benshi cyane, ariko anavuga ko igihe kigeze ngo haboneke impinduka mu miyoborere y’igihugu. Ibyo byose byakomeje guterwa utwatsi na Ali Khamenei, wakomeje gushinja Amerika na Isiraheli kuba inyuma y’iyi mvururu imaze gutwara ubuzima bw’abantu ibihumbi.
Imibare itandukanye itangwa n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu igaragaza ishusho itandukanye n’iya Leta ya Iran. Umuryango HRANA, ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watangaje ku wa Gatandatu ko abantu 3.308 ari bo bamaze gupfa, mu gihe abandi 4.382 bari kwitabwaho n’abaganga, naho abarenga 24.000 bakaba baratawe muri yombi. Iyi mibare igaragaza ko ibibazo by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu bikomeje gukomera muri Iran, mu gihe isi ikomeje gukurikirana uko ibintu bizagenda bihinduka.
