advertising

Advertising

Uwahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi yasanzwe muri Gereza yari afungiyemo yapfuye

January 18, 2026
1 min read

François Bazaramba wari umupasiteri w’Itorero ry’Ababatisita mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yapfiriye muri gereza yo muri Finland aho yari afungiwe igihano cya burundu yari yarakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Finland agaragaza ko Bazaramba, wari ufite imyaka 76 y’amavuko, yasanzwe yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026 muri gereza ya Kerava, iherereye mu bilometero bigera kuri 30 uvuye mu murwa mukuru Helsinki.

Iyo gereza ni yo yari amazemo imyaka myinshi afungiwe, guhera mu 2012, nyuma yo guhamywa n’inkiko igifungo cya burundu. Amakuru atangazwa avuga ko umurambo we wabonywe mu gace gakorerwamo ibikorwa byo kwidagadura birimo sauna.

Polisi ya Finland yemeje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rwe, mu gihe ubuyobozi bw’igororero yari afungiyemo bwari butaratanga ibisobanuro birambuye kuri iyo mpanuka.

Bazaramba yageze muri Finland mu 2004 asaba ubuhungiro, ariko icyo cyifuzo cye cyaranze kubera amakuru yamushinjaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma y’imyaka mike hakorwa iperereza ryimbitse, yatawe muri yombi mu 2007, bituma atangira gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera zo muri icyo gihugu.

Nyuma yo kuburanishwa, yakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe ibyaha birimo gushishikariza Jenoside no kugira uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu 1994. Urukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki rwemeje ko yagize uruhare rukomeye mu mugambi wo gutsemba Abatutsi bo mu gace ka Maraba, ubu kari mu Karere ka Huye, ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ashishikariza abaturage kuyishyira mu bikorwa.

Urwo rukiko kandi rwagaragaje ko Bazaramba yagize uruhare mu gutegura no kuyobora ibitero byahitanye abarenga 5.000, cyane cyane mu gace ka Nyakizu, ubu kari mu Karere ka Nyaruguru. Ubushinjacyaha bwavuze ko yanagize uruhare mu gushyiraho no gukomeza amarondo na za bariyeri, ibintu byatumye Abatutsi benshi bahunga, imitungo yabo igasahurwa, inzu zigatwikwa cyangwa zigasenywa.

Nubwo yahakanye ibyo byose yari ashinjwa, Bazaramba yaburanishijwe urubanza rwagiye mu mateka ya Finland, kuko rwabaye urwa mbere ruburanishijwe hakurikijwe ihame ry’ububasha mpuzamahanga ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Urupfu rwe rubaye asoje imyaka myinshi afungiye kure y’igihugu yakoreyemo ibyo byaha.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Ikipe ya APR FC yanganyije na Al-Merrikh 0:0

Next Story

Iran: Abantu barenga 5,000 bamaze kugwa mu myigaragambyo

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop