Mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona wabereye kuri Sitade Amahoro ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026 APR FC yanganyije na Al, bituma inanirwa kugera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo.
Uyu mukino wongeye guhuza aya makipe yombi yari aheruka guhura mu 2014 mu mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup wabereye nanone kuri Sitade Amahoro, aho Al-Merrikh yari yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Allan Wanga. Icyo gihe, Al-Merrikh yegukanye igikombe, ibintu byari bikiri mu bitekerezo by’abafana benshi bari baje kwihera ijisho uyu mukino.
Umukino watangiye amakipe yombi yigana, akinishiriza cyane mu kibuga hagati, nta kipe n’imwe ibasha kurema amahirwe menshi yo gutsinda. Mu minota 20 ya mbere, APR FC ni yo yigaragaje cyane igerageza gusatira izamu rya Al-Merrikh binyuze ku bakinnyi barimo Memel Dao na Mugisha Gilbert, ariko ubwugarizi bw’ikipe yo muri Sudani bukomeza kwitwara neza bukumira ibyo bitero.
Nyuma y’iminota igera kuri 35, Al-Merrikh nayo yatangiye kugenda igarura icyizere isatira izamu rya APR FC. Harimo ishoti ryatewe na Idriss Babajide Fatokun ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukorwaho n’umukinnyi wa APR FC Ssekiganda ujya muri koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nta n’imwe ibashije kubona igitego.
Igice cya kabiri cyatangiye APR FC yiyemeje gushaka igitego, ikina imipira myiza hagati mu kibuga, ariko igakomeza kugorwa no gutera imipira igana mu izamu. Ku munota wa 60, APR FC yabonye amahirwe akomeye ubwo William Togui yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Djibril Ouattara akawugeraho ari wenyine ariko akawutera nabi ujya ku ruhande, biba ari amahirwe y’igitego atakaye.

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi, ku munota wa 75 umutoza Taleb Abderrahim yakoze impinduka, asimbuza Mugisha Gilbert na Memel Dao, hinjira Denis Omedi na Dauda Yussif. Izi mpinduka zatumye APR FC irushaho gukanda Al-Merrikh, ariko ikomeza kunanirwa kubona inzira ijya mu bwugarizi bw’iyo kipe bwari buhagaze neza.
Hafi kurangira umukino, ku munota wa 86, APR FC yibwiraga ko ibonye igitego cy’intsinzi ku ishoti rikomeye ryatewe na Dauda Yussif ryaruhukiye mu izamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira. Iki cyemezo cyateje impaka nyinshi mu bafana ba APR FC, bumvaga ko igitego cyabibwe.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, bituma abafana ba APR FC bataha batishimye, benshi bagaragaza ko basubijwe inyuma n’imisifurire. Nyuma y’uyu mukino, APR FC yakomeje kuguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 mu mikino 16 imaze gukina.
Ku rundi ruhande, Al-Merrikh yagumanye amanota 31 ku mwanya wa kane, ikaba yitegura guhura na Rayon Sports ku wa Gatatu utaha. Kugeza ubu, Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Al-Hilal SC ifite amanota 35, igakurikirwa hafi na Police FC ifite amanota 34, ibintu byerekana ko guhatanira imyanya ya mbere bikomeje kuba bikaze.





