advertising

Advertising

Niyo Bosco yasabye anakwa umukunzi we Irene Mukamisha

January 16, 2026
1 min read

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, muri Kaleb Garden iherereye mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gusaba no gukwa wahuje umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Niyo Bosco, n’umukunzi we Mukamisha Irene.

Uyu muhango wabaye mu mwuka w’ibyishimo n’ibyubahiro, witabirwa n’abantu batandukanye barimo inshuti, abo mu miryango yombi ndetse n’ibyamamare bitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo abahanzi n’abanyamideli bazwi barimo Bwiza, Nyambo Jesca, Nana n’abandi benshi bari bambariye Niyo Bosco, bagaragaza ko bamushyigikiye muri iki cyiciro gishya cy’ubuzima.

Umuhango wose waranzwe n’umuco nyarwanda aho umuryango wa Niyo Bosco wasabye ndetse unakwa mu muryango wa Mukamisha Irene, imiryango yombi igaragaza ko yemeye ubumwe bw’abana babo.

Nyuma y’uko gusaba no gukwa birangiye, Niyo Bosco yashyikirijwe umugeni we ku mugaragaro, maze ahita amwambika impeta y’urudashira, amusubiza icyizere n’urukundo, asezeranya ko bazabana mu byiza no mu bibi, bakarushaho gufatanya nk’umuryango umwe.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kugaragaza ko ubumwe bwabo bushingiye ku rukundo, icyubahiro no kwizerana.

Uyu mubano wa Niyo Bosco na Mukamisha Irene wari umaze igihe ugaragara mu ruhame. Ku wa 17 Nzeri 2025, Niyo Bosco yari yaramwambitse impeta mu birori byari byitabiriwe n’ibyamamare byinshi birimo Chriss Eazy, Vestine na Dorcas, Junior Giti, Bwiza n’abandi.

Icyo gihe ibyishimo byari byinshi, byerekana ko urukundo rwabo rukomeye kandi rushyigikiwe na benshi.Umuhanzikazi Bwiza, wari witabiriye buri cyiciro cy’izi birori, yagaragaje ko yishimiye cyane kubona Niyo Bosco ageze kuri iyi ntambwe.

Yavuze ko ibyabereye muri ibyo birori byamunyuze ku mutima, kuko yishimiye kubona mugenzi we mu byishimo no mu rugendo rushya rw’ubuzima.

Ku wa 10 Ukuboza 2025, Niyo Bosco na Mukamisha Irene bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, bemeza ku mugaragaro ko biyemeje kuba umwe nk’uko biteganywa n’amategeko y’igihugu. Ibi byari intangiriro yemewe y’urugendo rwabo nk’umugabo n’umugore.

Nyuma yo gusaba no gukwa, byateganyijwe ko hakurikira umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, na wo ukazabera muri Kaleb Garden. Ibi byose bigaragaza ko Niyo Bosco na Mukamisha Irene bagenda bubaka umuryango wabo ku nkingi z’umuco, amategeko n’ukwemera, bikaba ikimenyetso cy’urugendo rushya rutangiye mu buzima bwabo.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Yoon Suk Yeol wahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo yakatiwe igifungo cy’imyaka 5

Next Story

A$AP Rocky yahishuye ko nyina ari we wamushishikarije gukundana na Rihanna

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop