Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku izina rya Papa Sava cyangwa Seburikoko ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye mu Rwanda. Nyuma y’imyaka myinshi amaze mu buhanzi, yatangaje ko ari mu myiteguro yo kumurika filime ye ya mbere irangira yise What a Day.
Iyi filime ni intambwe nshya n’idasanzwe mu rugendo rwe rwa sinema, igaragaza aho ageze nk’umuhanzi n’umuyobozi w’inkuru zifite umwihariko.
Papa Sava yabitangaje mu kiganiro cyabereye mu gitaramo Gen-Z Comedy, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village. Muri icyo kiganiro, yasobanuye ko imyaka amaze mu buhanzi ihura n’igihe Cinema nyarwanda imaze itangiye kugenda igaragara, kuko amaze imyaka irenga 30 akora muri uru ruganda.
Yagaragaje ko nubwo hari impinduka nyinshi zabaye, Cinema nyarwanda imaze gukura kandi ikaba iri mu nzira y’iterambere ryihuse ugereranyije n’igihe yatangiriraga.
Yavuze ko filime What a Day izamurikwa ku mugaragaro ku itariki ya 30 Mutarama 2026, mu birori bizabera muri Mundi Center, aho abazayitabira bazinjira ari uko baguze amatike. Iyi tariki ifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko ari na bwo azaba yizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi. Ku bwe, iyi filime ayifata nk’intambwe ikomeye, kuko ari yo ya mbere akozemo filime irangira kuva yatangira gukina.

Filime What a Day ifite iminota 128, ikinwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kandi ikagira umwihariko wo gukurikira ubuzima bw’umuntu umwe mu gihe cy’umunsi umwe. Uyu mushinga wihariye utandukanye n’izindi filime nyinshi zisanzwe zikorwa mu Rwanda, akavuga ko yashakaga gutanga inkuru itandukanye kandi yegereye ubuzima bwa buri munsi bw’abantu.
Mu gihe yitegura kumurika iyi filime, Papa Sava yanagarutse ku rugendo rwe rurerure muri sinema, anishimira aho filime ye y’uruhererekane Papa Sava igeze, kuko imaze kurenga Episode zirenga igihumbi kandi ikomeje gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Yashimiye kandi amahirwe urubyiruko ruri kubona muri iki gihe, aho hari amashuri ya sinema, inkunga za Leta n’ubushake bwo guteza imbere uru ruganda, ibintu atigeze abona mu gihe we yatangiriraga.

Papa Sava yatangiye kumenyekana cyane binyuze muri filime Zirara Zishya, yamubereye intangiriro ikomeye yo kwamamara no gufatwa nk’umukinnyi ushoboye. Nyuma yaho, yagiye azamuka gahoro gahoro, yigarurira imitima ya benshi kubera uruhare yakinnye rw’umubyeyi w’umunyakuri, ugaragaza umuco n’indangagaciro nyarwanda. Iyi shusho yatumye afatwa nk’umubyeyi wa Cinema nyarwanda mu mitima ya benshi.
Mu myaka isaga 30 amaze mu buhanzi, Papa Sava yabaye umuhamya w’amateka ya Cinema nyarwanda, ayibonamo igitangira mu bihe bigoye, ikazamuka igenda ihinduka, kugeza uyu munsi ifite icyerekezo cy’ejo hazaza. Inkuru ye ni isomo rikomeye ry’uko sinema ari urugendo rurerure rusaba kwihangana, gukunda ibyo ukora no kwizera impinduka nziza.
Filime What a Day ni ikimenyetso cy’uko urugendo rwe rugikomeje, kandi ko afite byinshi agifite byo gutanga ku Cinema nyarwanda.

