Muri Nigeria Abahungu bane n’umukobwa umwe basanzwe bapfuye nyuma y’uko umukobwa yashyize uburozi mu isosi ashaka kwivugana uwahoze ari umukunzi we, bikaba byabaye nko kwihorera kuko uwari umukunzi we yahagaritse umubano bari bafitanye.
Aya mahano yabereye mugace kitwa Afashio muri Uzairue, nyuma yuko ababyeyi babana bishwe bari bahangayitse bibaza ahantu biriwe, batangira gukora iperereza no kurangisha munshuti n’abaturanyi.
Nkuko ikinyamakuru Daily post cyo muri Nigeria dukesha iyi nkuru cyabitangaje, ngo icyababaje abantu benshi kikabasengura uko mubana bapfuye harimo barumuna be babiri n’inshuti zabo eshatu.
Abo bana bakaba ari Emmanuel Elogie w’imyaka 19, Samuel w’imyaka 16, ndetse nabavandimwe be Samuel Ayegwalo na Jeffrey Ayegwalo n’undi musore witwa Nurudeen.
Iperereza rwakozwe rikaba rivuga ko uyu mukobwa yashyize uburozi mu isupu yari ya peper yari yateguriye uwahoze ari umukunzi we muburyo bwo kumwihoreraho, nyuma yuko yamwanze.
Nta kuzuyaza uwo mukobwa yahise atabwa muri yombi ndetse komiseri wa police CP Umoru Peter Ozigi atanga inama avuga ko kwihorera kuwagukoreye icyaha cyangwa amakosa ari kimwe mu byeze murubyiruko gusa, yiteguye guhangana nabyo.