Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, umusore w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga uzwi nka IShowSpeed yasusurukije cyane abakunzi be bari muri Stade Amahoro.
Speed yabikoze muri Stade Amahoro aho yari yitabiriye umukino wahuzaga amakipe ya Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC. Uku kugaragara kwe muri iyi stade byabaye bidasanzwe, bikurura imbaga y’abafana n’abari bitabiriye uwo mukino.
IShowSpeed yageze muri stade ari kumwe n’abo bari bamuherekeje banyuze kuri moto, ibintu byatumye benshi barushaho kumureba no kumwitaho.
Ageze hagati mu kibuga cya stade, yahise ava kuri moto maze atangira kugaragaza ibyishimo bidasanzwe byo kugera muri Stade Amahoro, ayita stade ya mbere nziza muri Afurika, amagambo yakiriwe n’abafana benshi mu byishimo n’impundu.
Abari muri stade batangiye kumwigana uko asanzwe avuga ku mbuga nkoranyambaga ze, mu magambo n’imyitwarire imuranga.
Ntiyabatengushye, kuko yahise ahabwa indangururamajwi, asubiramo uburyo icyamamare Cristiano Ronaldo yishimira igitego, avuga ijambo “Siuuu”, risobanura “yego” mu rurimi rw’Ikinya-Portugal. Ibi byatumye abafana barushaho kwishima no kwinjira mu byishimo byinshi.
Uretse ayo magambo, IShowSpeed yanifatanyije n’abanyarwanda mu babyino gakondo, arabyina, avuza ingoma anishimira umuco nyarwanda.
Yanifotozanyije n’abakunzi be benshi bari bamushagaye, biganjemo abifuzaga kwifotorezanya na we ndetse n’abamuhaye impano zitandukanye zirimo imikufi n’ibindi byerekana urukundo bamufitiye.
Si ibyo gusa, kuko mu rugendo yagiriye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, yabwiye abamukurikira ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane mu byo yasuye, anagaragaza ko kibereye ubukerarugendo.
Yashimangiye ko yakunze umutekano, umuco n’ubwiza bw’igihugu, ibintu byagize uruhare mu gutuma arushaho kucyishimira.
Ibi byose yabigaragaje ari muri Stade Amahoro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yari akurikiwe n’abantu barenga miliyoni 47 mu buryo bw’ako kanya.
Ibi byerekanye uburyo uruzinduko rwe rwagize impact ikomeye mu kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze ku rubuga rwe rukurikirwa n’abantu benshi hirya no hino ku Isi.







