Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abantu bagabanya ibilo bakoresheje inshinge zizwi nka Mounjaro na Wegovy bashobora guhura n’ikibazo cyo kongera ibilo ku muvuduko ukabije iyo bahagaritse kuzikoresha.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byerekana ko ibilo byiyongera inshuro enye ugereranyije n’abagabanya ibiro binyuze mu mafunguro agenwe neza no gukora imyitozo ngororamubiri.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru British Medical Journal, bugaragaza ko izi nshinge zifasha abantu bafite ibiro byinshi kugabanya ibiro mu gihe gito cyane, aho hafi kimwe cya gatanu cy’ibiro by’umuntu kigabanyuka mu buryo bwihuse. Ibi bituma benshi bazitabira kubera umusaruro uhita ugaragara.
Gusa nubwo izi nshinge zifasha kugabanya ibiro vuba, ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abazikoresha bahagaritse kuzifata, ibilo byiyongera ku gipimo cyo hejuru kigera ku magarama 800 buri kwezi.
Ibi bituma umuntu asubira ku biro yari afite mbere mu gihe kigera ku mwaka n’igice gusa.
Dr Susan Jebb, umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Oxford, yavuze ko abantu bifashisha izi nshinge bagomba kubanza gusobanukirwa n’ingaruka zishobora kubaho mu gihe bazihagaritse. Yagize ati abantu benshi bashobora kongera ibiro vuba cyane nyuma yo kubireka gukoresha, bityo bikaba ngombwa kuganira n’inzobere mu buzima mbere yo gufata icyemezo.
Yongeyeho ko ibisubizo byavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko hakiri icyuho gikomeye mu gusobanukirwa ingaruka z’igihe kirekire z’izi nshinge ku buzima bw’abantu, bityo hakaba hakenewe ubushakashatsi bwisumbuyeho.
Ku rundi ruhande, abantu bagabanya ibiro binyuze mu mafunguro agenwe neza no gukora imyitozo ngororamubiri bagabanya ibilo bike ugereranyije n’abakoresha inshinge.
Icyakora, iyo bahagaritse iyi migenzo, ibilo byiyongera buhoro cyane ku kigero kiri hafi ya magarama 100 buri kwezi, bikagaragaza ko ubu buryo burambye kurushaho.
Dr Adam Collins, inzobere mu mirire wo muri Kaminuza ya Surrey, yagaragaje ko uburyo izi nshinge zikora ku bwonko no ku mikorere y’umubiri bushobora gusobanura impamvu ibilo byiyongera cyane iyo umuntu azihagaritse, kuko ihindura uburyo umubiri wakira n’ukoresha ingufu.
Ku rundi ruhande, Prof Naveed Sattar wo muri Kaminuza ya Glasgow yavuze ko nubwo hakiri impungenge, kuba umuntu yagumana ibiro bike mu gihe kigera ku myaka itatu akoresheje izi nshinge bishobora kugabanya ibyago byo kwangirika kw’imikaya, umutima n’impyiko.
Gusa yavuze ko ibi bikwiye kwemezwa n’ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hasuzumwe neza ingaruka z’igihe kirekire ku buzima.
