Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu mwaka wa 2025, kawa u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga yinjirije igihugu amafaranga arenga miliyari 216 Frw, avuye kuri miliyari zirenga 129 Frw zinjijwe mu mwaka wa 2024.
Ibi bigaragaza izamuka rikomeye ry’amafaranga aturuka mu musaruro wa kawa, kikaba ikimenyetso cy’uko uyu mwuga ukomeje kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu.
Kugeza ubu, kawa ifatwa nk’imwe mu bihingwa ngengabukungu by’ingenzi byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi binyuze mu kuyohereza mu mahanga, kandi ayo mafaranga akomeza kwiyongera uko imyaka igenda ishira.
NAEB igaragaza ko umusaruro wa kawa woherezwa ku isoko mpuzamahanga wiyongereye ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije n’umwaka wabanje, mu gihe amafaranga yinjijwe aturutse muri uwo musaruro yiyongereye ku kigero cya 65%.
Imibare ya NAEB igaragaza ko mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga kawa ingana na toni 23.860 zinjije arenga miliyari 216 Frw.
Ibi bigereranywa n’umwaka wa 2024, aho u Rwanda rwohereje hanze toni 17.142 zinjije arenga miliyari 129 Frw, bigaragaza ko habayeho izamuka ridasanzwe mu musaruro no mu nyungu ziwuturukaho.
Imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye habaho iri zamuka ni ukwiyongera kw’igiciro cya kawa ku isoko mpuzamahanga, aho cyazamutseho 19% mu mwaka wa 2025 ugereranyije no mu 2024. Ibi byatumye igiciro cya kawa y’u Rwanda kigera ku madorali 6,2 ku kilo, bikomeza gushyira ikawa nyarwanda ku mwanya mwiza ku masoko mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yavuze ko iri zamuka ry’umusaruro wa kawa n’amafaranga yinjizwa rigaragaza intambwe nziza u Rwanda ruri gutera mu rwego rwo kugera ku ntego rwihaye.
Yavuze ko kuba kawa yarinjije amafaranga menshi mu 2025 bizafasha igihugu gukomeza urugendo rwo kugera ku ntego yo kuzajya cyoherereza isoko mpuzamahanga toni zirenga ibihumbi 32 by’ikawa, ikinjiriza igihugu arenga miliyoni 192 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2029, ubwo u Rwanda ruzaba rusoza gahunda ya NST2.
