Mu Rwanda, abagore barenga 35.105 bafashe umwanzuro wo kwifungisha burundu mu rwego rwo kuboneza urubyaro, aho 4.219 muri bo bifungishije mu mwaka wa 2024.
Ni imibare igaragara muri raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yiswe Statistical Year Book 2025, igaragaza ko umubare w’Abanyarwanda bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ukomeje kwiyongera uko imyaka ishira.
Raporo igaragaza ko muri rusange abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda bamaze kugera ku barenga miliyoni ebyiri, bavuye kuri miliyoni 1,5 mu mwaka wa 2019. Ibi bivuze ko mu gihe cy’imyaka itanu, abantu barenga ibihumbi 492 biyongereye mu bakoresha serivisi zo kuboneza urubyaro.
Mu buryo butandukanye bukoreshwa mu Rwanda, ubukunze gukoreshwa cyane ni ubwa agapira (implant), bukoreshwa n’abantu 879.113, barimo 212.974 batangiye kubukoresha mu 2024.
Bukurikirwa n’uburyo bw’inshinge bukoreshwa n’abantu 671.008, barimo 180.182 batangiye kubukoresha mu 2024. Hakurikiraho uburyo bw’ibinini, aho abakoresha ubu buryo bageze kuri 348.291, barimo 141.205 batangiye kubukoresha mu mwaka wa 2024.
Abakoresha uburyo bwa IUD, ni ukuvuga agapira gashyirwa mu mura gakorana n’imisemburo gatuma umuntu adasama, bageze kuri 51.630, barimo 11.990 bashya. Nubwo benshi bakomeje kwitabira uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro, haracyari abakomeye ku buryo gakondo bagera kuri 25.705, bakoresha kubara iminsi, urunigi n’ubundi buryo batabasaba guhura na muganga cyangwa kugura imiti.
Umubare w’abagore bifungisha burundu wagaragaje izamuka rikomeye uko imyaka yagiye ishira. Mu 2019 bari 14.456, mu 2020 bagera kuri 18.350, mu 2021 bagera kuri 20.904. Mu 2022 bageze kuri 26.285, mu 2023 bagera kuri 31.439, kugeza mu 2024 bageze kuri 35.105.
No ku ruhande rw’abagabo, hari abarenze 4.432 bifungishije burundu bakoresheje uburyo bwa vasectomy, barimo 121 bifungishije mu 2024. Ubu buryo bukorwa hifashishijwe gufunga inzira iva mu dusabo tw’intanga z’abagabo, bigatuma intanga ngabo zidashobora gusohoka.
Ni bwo buryo bwonyine bwo kwifungisha burundu bukorwa n’abagabo, kandi ni bwo bwitabirwa cyane ugereranyije n’ubundi.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage (DHS 7) bwakozwe mu 2025 bwerekanye ko abagore bubatse bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakenera serivisi zo kuboneza urubyaro ari 78%.

Kuboneza urubyaro ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyize imbere mu rwego rwo kugabanya umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage, kurwanya ubukene no kunoza serivisi z’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange. Imibare ya NISR igaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda mu myaka icumi, kuva mu 2012 kugeza mu 2022, bwari ku kigero cya 2,3%.
Icyakora, iki kigo kigaragaza ko mu mwaka wa 2050, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni zisaga gato 14,1 uriho ubu ukagera ku barenga miliyoni 22, mu gihe ubuso bw’igihugu buzaguma ari bumwe.
Ibi ahanini biterwa n’uko Umunyarwandakazi abarirwa ko abyara abana 3,6, mu gihe impuzandengo ku rwego mpuzamahanga ari 2,3.
Nubwo umubare w’abaturage uteganyijwe gukomeza kwiyongera, hari intambwe igaragara imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abana umugore abyara. Uwo mubare wagabanutse uva kuri 8,6 mu 1978, ugera kuri 6,9 mu 1991, ugera kuri 5,9 mu 2002, ugabanuka kugera kuri 4,0 mu 2012.
Ibi byajyanye kandi no kugabanyuka kw’igwingira ry’abana n’impfu z’abagore bapfa babyara, aho bavuye kuri 203 ku babyeyi 100.000 mu 2020, bageza kuri 149 mu 2025.
Nubwo hari byinshi byagezweho, haracyari imbogamizi zirimo ikibazo cy’abangavu baterwa inda. Ubushakashatsi bwa DHS 7 bwerekanye ko abangavu baterwa inda biyongereye bagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020, bigaragaza ko hakiri urugendo rwo gukomeza kunoza ubukangurambaga n’uburezi mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere.