advertising

Advertising

Katy Perry na Justin Trudeau wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada banuriwe n’iminsi mikuru

January 8, 2026
1 min read

Katy Perry Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusangiza abakunzi be amafoto n’amashusho agaragaza uko yijihije iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Muri ayo mafoto, yagaragaye ari kumwe n’umukunzi we mushya, Justin Trudeau wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Canada, ibintu byatumye benshi bagira amatsiko ku mubano w’aba bombi.

Ku wa Gatatu, Katy Perry yashyize ku rubuga rwa Instagram amafoto menshi aherekejwe n’amagambo agira ati “Holidaze”, agaragaza ko yari mu biruhuko byuje ibyishimo n’umunezero. Aya mafoto yahise akurura amarangamutima menshi y’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera isura y’urukundo ruyagaragaramo.

Mu mafoto yashyizwe hanze harimo abiri agaragaza Justin Trudeau w’imyaka 54, aho rimwe ryamwerekanaga akora yoga ku mazi yishimye cyane, irindi rikagaragaza we na Katy Perry basomana bari ku mucanga.

Uyu muhanzikazi kandi yagaragaye yambaye umukufi uriho ikirango cya Canada, ikintu cyatumye benshi bafata nk’ikimenyetso cy’uko urukundo rw’aba bombi rushobora kuba ruhamye.

Si ibyo gusa, kuko mu yandi mafoto Katy Perry w’imyaka 41 yagaragaje ko akomeje kubana neza n’uwahoze ari umukunzi we, Orlando Bloom.

Bombi bagaragaye bari kumwe aho baguriraga ibiti bya Noheli, bafatanyije kurera umwana wabo w’umukobwa Daisy Dove w’imyaka itanu, bikaba byerekana ko n’ubwo batandukanye, bakomeje kugira umubano mwiza ku bw’umwana wabo.

Katy Perry na Orlando Bloom bibarutse Daisy Dove muri Kanama 2020 nyuma yo gushyingiranwa muri Gashyantare 2019. Gusa muri Kamena 2025, bombi batangaje ko batandukanye burundu nyuma y’imyaka icyenda bari bamaranye, ariko bagakomeza kwiyemeza gukorera hamwe inshingano zo kurera umwana wabo neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Ishimwe rya Isimbi Model ku mfura ye n’umugabo we Shaul Hatzir

Next Story

Abagore barenga ibihumbi 35 mu Rwanda bifungishije burundu

Latest from Izindi nkuru

Go toTop