Isimbi Model yagaragaje ishimwe rikomeye ku Mana nyuma yo kwibaruka imfura ye na Shaul Hatzir, avuga ko uyu mwana ari we yasabye Imana kandi ko amwakiriye nk’umugisha ukomeye wabahesheje ibyishimo byinshi.
Yavuze ko uru rubyaro ruje nyuma y’urugendo rurerure rw’imyaka hafi ine bari bamaze bategereje, by’umwihariko nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye mu mwaka wa 2022.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mutarama 2026, umunyamideli w’icyamamare Isimbi Vestine uzwi nka Isimbi Model yasangije abamukurikira kuri Instagram ubutumwa bwuzuye ishimwe n’ibyishimo, nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa wabonye izuba ku wa 01 Mutarama 2026, saa kumi n’imwe n’iminota 50 z’umugoroba.
Aya makuru meza yashimangiye ubudahemuka bw’Imana mu buzima bwe no mu rugendo rwo gutegereza rwari rwarabaye rurerure.Uyu mwana ni imfura ya Shaul Hatzir n’ubuheta bwa Isimbi Vestine, akaba umwana bamaranye igihe kirekire bamusaba Imana.
Mu butumwa bwe, Isimbi yanditse amagambo yuje ukwizera n’ishimwe agira ati “God Did It Again”, ahita anasangira amagambo yo muri Bibiliya yo mu 1 Samweli 1:27 agira ati: “Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.”
Isimbi, uzwi nk’umunyamideli ukomeye akaba n’umukristo muri Women Foundation Ministries na Noble Family Church, yagaragaje ko uyu mwana ari igice cyari kibuze mu buzima bwabo, amwita “the missing piece to our puzzle”.
Yavuze ko nubwo urugendo rwo gutegereza rwari rurerure kandi ruvuna umutima, Imana yongeye kwerekana ko ari indahemuka kandi isohoza amasezerano yayo.
Yashimiye byimazeyo abantu bose bababaye hafi muri urwo rugendo, babasengera kandi babatera imbaraga. By’umwihariko yashimiye umugabo we Shaul Hatzir, amwita umwami we, amushimira urukundo, kwihangana no kumuba hafi mu bihe byose byo gutegereza.
Yagaragaje ko atigeze amushyira ku gitutu, ahubwo yamuhumurizaga akamubwira amagambo y’ihumure agira ati “Baby relax, it will happen when you least expect it.” Isimbi yavuze ko aya magambo yabaye impamo kuko ibyishimo byaje atari abyiteze, ndetse akavuga ko iyo aza kubimenya atari kurira cyane mu bihe byahise.
Isimbi yashyize hanze amafoto agaragaza ibyishimo byabo, ashimira Imana agira ati “Turagushimiye Mana.” Yongeye kandi kugaragaza ko inshuti n’abavandimwe batandukanye batangiye kubasura, barimo na Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette, wasangije ubutumwa bw’ishimwe ku mbuga nkoranyambaga.
Mbere yo kwibaruka, Isimbi yari yarasangije abamukurikira amagambo yo muri Yeremiya 1:12 agira ati “Maze Uwiteka arambwira ati ‘Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze’,” ayaherekeza amafoto agaragaza ko yari atwite, ibintu byerekanye ukwizera gukomeye yari afitiye Imana n’icyizere yari afite ku byo yayisabaga.
Isimbi Model na Shaul Hatzir basezeranye imbere y’amategeko mu 2021, basezerana imbere y’Imana ku wa 20 Gashyantare 2022 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre no muri Radisson Blu Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Urukundo rwabo rwahereye mu 2018, aho bahuriye bwa mbere kuri Kigali Convention Centre, bagenda bamenyana buhoro buhoro kugeza bafashe icyemezo cyo kubana no kubaka umuryango. Mu 2021 ni bwo baguze inzu yabo bwite muri Kigali.
Isimbi azwi cyane mu mwuga wo kumurika imideli no kwamamaza binyuze mu mafoto, aho yagaragaye no mu bitaramo bitandukanye by’imideli birimo Collective RW Week of Fashion, ndetse anagaragara mu mashusho y’indirimbo “Closer” ya Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.
Yigeze gutangaza ko Shaul Hatzir ari we yasabye Imana, kuko yujuje hafi ya byose yifuzaga ku mugabo w’inzozi ze, avuga ko yujuje 98% by’ibyo yasabaga Imana ku mugabo yakwifuza kubana na we.

Uyu munsi, Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir bari mu byishimo bidasanzwe byo kwakira umwana wabo w’umukobwa, batangiza igice gishya cy’ubuzima bwabo cyuzuye urukundo, ishimwe n’icyizere cy’ejo hazaza h’umuryango wabo.



















