Umuhanzi Element uri mu Gihugu cya Nigeria aho yitabiriye ibihembo bya AFRIMA, yahuriyeyo na Harmonize n’umuraperi Falz wanditse amateka atandukanye mu muziki wa Afurika, by’umwihariko kuba yarakoranye indirimbo n’icyamamare Nick Minaj.
Ku wa 07 Mutarama 2026 ni bwo Element yageze mu gihugu cya Nigeria aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA) biri kubera muri iki gihugu.
Ibi bihembo biri kubera mu mujyi wa Lagos kuva ku wa 7 Mutarama kugeza ku wa 11 Mutarama 2026, bikaba byitabiriwe n’abahanzi batandukanye n’abatunganya umuziki baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Ibirori byatangiye ku wa 7 Mutarama 2026, naho umuhango nyir’izina wo gutanga ibihembo uteganyijwe ku wa 11 Mutarama 2026 kuri Eko Convention Centre, Eko Hotels & Suites i Lagos. Muri ibi bihembo, Element ahatanye mu cyiciro cya Best MVAA Music Producer of the Year, ari cyo gihembo gihabwa umuhanga mu gutunganya indirimbo ku rwego rwa Afurika.
Mu gihe yari ageze muri Nigeria, Element yahuye na Harmonize, bombi bongera kugaragaza umubano mwiza bafitanye mu muziki watangiye mu mwaka wa 2023, ubwo Harmonize yazaga mu Rwanda agatangira umushinga w’indirimbo ari kumwe na Ariel Wayz na Kenny Sol, biyongeraga kuri Bruce Melodie wari wamutumiye.
Icyo gihe, Harmonize yasangije abakunzi be amashusho ari kumwe na Element, agaragaza ko amushima cyane ndetse akanavuga ko Element afite impano idasanzwe.
Uretse Harmonize, Element yanahuye n’umuraperi w’icyamamare Falz, uzwi cyane muri Nigeria no muri Afurika yose.
Falz ni umwe mu baraperi bakoze amateka mu muziki nyafurika, by’umwihariko nyuma yo gukorana indirimbo na Nick Minaj bise Bop Daddy, igikorwa cyatumye izina rye rikomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
