Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushimuta Ramzan Kadyrov, umuyobozi w’Intara ya Chechnya mu Burusiya, avuga ko icyo gikorwa cyatanga ubutumwa bukomeye kuri Perezida Vladimir Putin.
Yabivuze ku wa Gatatu, asaba abafatanyabikorwa be bo mu Burengerazuba gushyira igitutu ku Burusiya, avuga ko byafasha kurangiza intambara yo muri Ukraine.
Perezida wa Ukraine yagaragaje ko Amerika ishobora gushimuta Kadyrov kugira ngo byihutishe ibiganiro, anashima igikorwa cyakozwe na Trump muri Venezuela cyo gushimuta Perezida w’icyo gihugu, Nicolas Maduro. Yagize ati “Isi yose ishobora kubona igisubizo.
Babikoze vuba cyane. Nibabikore no kuri Kadyrov… wenda Putin ashobora kubyumva no kubyitaho.”Uyu muyobozi wa Chechnya yahise asubiza vuba, ashinja Zelensky kugerageza guhungabanya ibiganiro aho kubishyigikira, amushishikariza gushyira mu bikorwa igitekerezo ke ku giti cye aho kwishingikiriza kuri Amerika. Ati
“Uyu muntu udafite ubwenge asaba ko ubutegetsi bwa Amerika bunshimuta. Mwibuke ko atigeze anagerageza kubikora ubwe, ntaranatekereza kubigerageza. Zelensky yerekanye ko ari umunyabwoba.”
Amerika yagabye igitero gitunguranye muri Venezuela mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo zayo zifata Nicolas Maduro n’umugore we, bajyanwa i New York kugira ngo akurikiranweho ibyaha birimo ibijyanye n’ibiyobyabwenge n’ibyiterabwoba.
Element yahuye na Harmonize na Falz wakoranye na Nick Minaj
Element uri mu gihugu cya Nigeria aho yitabiriye ibihembo bya Afrima, yahuriyeyo na Harmonize wo muri Tanzania washimye ubuhanga bwe kuva mu mwaka wa 2023, ndetse n’umuraperi Falz wanditse amateka atandukanye mu muziki wa Afurika harimo no gukorana indirimbo na Nick Minaj.
Ku wa 07 Mutarama 2026 ni bwo Element yageze muri Nigeria, aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya All Africa Music Awards (AFRIMA).
Ibihembo bya AFRIMA bizatangirwa mu mujyi wa Lagos muri Nigeria kuva ku wa 7 kugeza ku wa 11 Mutarama 2026. Ibirori byatangiye ku wa 7 Mutarama, naho umuhango nyir’izina wo gutanga ibihembo uzaba ku wa 11 Mutarama 2026 kuri Eko Convention Centre, Eko Hotels & Suites muri Lagos.
Muri ibi bihembo, Element ahatanye mu cyiciro cya Best MVAA Music Producer of the Year, ari cyo gihembo cy’umuhanga mu gutunganya indirimbo.
Mu kugera muri Nigeria, Element yahuye na Harmonize batangiye gukorana mu mwaka wa 2023 ubwo Harmonize yazaga mu Rwanda agatangira umushinga w’indirimbo ari kumwe na Ariel Wayz na Kenny Sol, biyongeraga kuri Bruce Melodie wari wamutumiye. Icyo gihe, mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize yagaragaye yishimanye na Element, aho yananyuzagamo akavuga ko Element afite impano.
Uretse Harmonize, Element yanahuye n’umuraperi w’icyamamare Falz uzwi cyane muri Nigeria no muri Afurika yose. Falz yashimangiye ubuhangange bwe ubwo yakoranaga indirimbo na Nick Minaj bise Bop Daddy, bituma izina rye rikomeza kumenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga.
