Yago ari mu mwaka wa gatatu atangiye gukora umuziki nk’uwabigize umwuga, yatangaje ko yasoje ibikorwa byo gutunganya album ye ya gatatu, iteganyijwe kujya hanze muri uyu mwaka wa 2026.
Yago avuga ko iyi album izazana imigisha myinshi kandi ikaba igihamya cy’urugendo rwe n’iterambere amaze kugeraho mu muziki.Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2023, Yago yamuritse album ye ya mbere yise Suwejo mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali.
Icyo gitaramo cyabaye umwanya wihariye wo kwizihiza umwaka yari amaze mu muziki, aho yanashyikirije abakunzi be indirimbo zari zigize iyo album, ari na zo zamwinjije ku mugaragaro mu mwuga w’umuziki. Suwejo kandi ni yo ndirimbo yamubereye intangiriro mu rugendo rwe rwa muzika.
Nyuma y’igihe gito, Yago yaje kwimukira mu gihugu cya Uganda, aho yakomeje kwagura ibikorwa bye by’umuziki n’ibindi bikorwa bitandukanye asanzwe akora birimo gutara no gutangaza amakuru. Ibi byamuhaye amahirwe yo guhura n’abandi bahanzi no gukora mu rwego mpuzamahanga, bigira uruhare mu gukura kwe nk’umuhanzi.
Ku wa 29 Nzeri 2025, Yago yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho yamuritse ku mugaragaro album ye ya kabiri yise Yago Life II. Iyi album yari yarashyizwe hanze ku wa 25 Nyakanga 2025, ikaba ari iya kabiri nyuma ya Suwejo yo mu 2023.
Yago Life II igizwe n’indirimbo 18 zirimo Amashagaga, Ibyo birabera, Kwa Mama, Ocean yakoranye na Paccy Kizito, Elo, Nzaririmba Igitangaza, Habaye Ibitangaza yakoranye na Inyogoye, Nooma yakoranye na Double Jay wo mu Burundi, Kasabanitta, Shall We Do It Again?,
No Nyash No Problem yakoranye na Ykee Benda wo muri Uganda, Sarambara, Urakapu, Padiri n’Umudari, Sokka yakoranye na Sintex, Mumavi yakoranye na Okkama, ndetse na Elo Remix yakoranye na Ayma wo muri Uganda.
Mu gutunganya iyi album ya kabiri, Yago yakoranye na ba producer bagera kuri 10 barimo Logic Hit It, Prince Kiiz, Dany Beats, Knox on the Beat, ISB Pro, Chrisy Neat, Iyzo Pro, Epa Gold, Lion Beat ndetse na Devy Denko na Klein. Album yanahawe umugisha n’umuhanzi w’inararibonye Mavenge Sudi, mu gihe igishushanyo cyayo cyakozwe na Zeo Trap.
Kuri ubu, mu gihe Yago ageze mu mwaka wa gatatu akora umuziki nk’uwabigize umwuga, yatangaje ko album ye ya gatatu yamaze kurangira. Yagaragaje ko ayifata nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe, anagaragaza icyizere n’ishimwe afitiye Imana.
Ati: “Album ya gatatu yarangiye. Imana ni nkuru. 2026 ni umwaka wo kwakira imigisha myinshi ituruka ku Mana ishobora byose. Ndi ubuhamya bugenda.”
Mu gihe iyi album yaba igiye hanze muri uyu mwaka wa 2026 nk’uko byitezwe, Yago azaba ageze ku gikorwa kidasanzwe cyo kuba yakoze album eshatu mu myaka itatu gusa kuva yatangira umuziki nk’umwuga.

Ibi ni agahigo kagezweho kuri bake, cyane ko hari n’abahanzi bamara imyaka irenga icumi mu muziki batarashyira hanze album n’imwe. Ibi bigaragaza umuhate, umuhanga n’icyerekezo Yago afite mu mwuga we w’umuziki.