advertising

Advertising

Icyo u Rwanda ruzungikira mu gusurwa na IShowSpeed ukurikirwa n’abarenga 80,000,000 ku mbuga nkoranyambaga ze

January 7, 2026
1 min read

Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Darren Jason Watkins Jr [IShowSpeed] n’umusore w’imyaka 20 akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba akurikirwa n’abarenga 80,000,000 ku mbuga nkoranyambaga agiye gusura u Rwanda aho bifite kinini bivuze kuri Visit Rwanda.

Uyu musore wamamaye nka IShowSpeed afite imyaka 20 y’amavuko ariko ibikorwa byo ni bini dore ko amaze kuba icyamamare ku Isi. Abatamuzi ku bikorwa bye bya ‘livestreams’ kuri Youtube na Twitch, bamuzi nk’umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo ndetse akaba ari n’inshuti ye.

Kuri ubu arimo arazenguruka ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika muri gahunda yise ‘Speed Does Africa Tour’. Ibyo bihugu birimo u Rwanda, Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigerie, Afurika y’Epfo, Zimbabwe n’ibindi.

Muri uru rugendo yatangiye tariki ya 29 Ukuboza 2025, mu bihugu amaze kujyamo, akora ‘livestreams’ kuri YouTube na Twitch akerekana ibikorwa byo muri ibyo bihugu, imico yaho n’ibindi byiza nyaburanga byaho.

Ni iki u Rwanda ruzungikira mu gusurwa na IShowSpeed? Kimwe mu bintu u Rwanda ruzwiho ni ubukerarugendo dore ko bunamamazwa ku makipe akurikirwa na za Miliyoni z’Abantu. Ibi ariko binajyana n’ahantu nyaburanga rufite buri wese aba yifuza gusura.

Niyo mpamvu hari amashusho arimo aracaracara ku mbuga nkoranyambaga IShowSpeed ari muri Afurika avuga ko yiguye gusura ingagi mu Rwanda.

Ati: “Nta ngagi ziba hano [igihugu yari yasuye], tuzasura ingagi mu Rwanda. Gusa ntabwo tuzabasha gukora ‘stream’ kubera ibiti byinshi cyane, ariko nzafata amashusho yazo.”

Kuba IShowSpeed agiye kuza mu Rwanda bivuze kinini kuri Visit Rwanda dore ko iyo ari Live kuri Youtube na Twitch aba akurikiwe n’abarenga ibihumbi 70K ndetse bashobora no kwikuba bitewe n’ahantu ari n’udushya duhari.

Bivuze ko benshi bazamenya u Rwanda ndetse bakerekwa ibyiza birutatse birangajwe imbere n’umutekano warwo bityo bakaba bakifuza kurusura.

Byitezwe kandi ko IShowSpeed azasura ahantu nyaburanga aho nawe ashobora kuzaryoherwa cyane dore ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bagaragaza ko biteguye kuzamwakira.

Usibye kuba kuri ‘livestream’ ashobora gukurikirwa n’abarenga ibihumbi 100 ariko anafite abamukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Nko ku rubuga rwa YouTube, afite abarenga Miliyoni 47, kuri Instagram akagira abarenga Miliyoni 43, kuri TikTok akagira abarenga Miliyoni 45, kuri X akagira abarenga Miliyoni 3 naho kuri Twitch akagira abarenga Miliyoni 2.

IShowSpeed amaze kwegukana ibihembo by’umuntu ukora ‘livestream’ ku rwego mpuzamahanga inshuro irenze imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Rutahizamu Fall Ngagne yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports

Next Story

Nyamasheke: Umujyanama w’ubuzima yapfiriye ku muvuzi gakondo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop