Umugore witwa Ingabire Nadine w’imyaka 45 yapfiriye muri lodge iri muri santere ya Sodoma iherereye mu Kagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Abatuye muri Sodoma batangaje ko babonye Nadine yinjirana abagabo babiri muri lodge yaho mu ijoro ryo ku wa 5 Mutarama 2025, bakaba bahamya ko bari abakiliya be kuko ngo yakoraga uburaya.
Mu rukerera rwo ku wa 6 Mutarama, abakozi bo muri iyi lodge bamusanze munsi y’igitanda, aziritse, yapfuye, bigakekwa ko yishwe n’aba bagabo bamaze gutoroka.
Umwe mu baturage baho yatangarije Radio/TV 10 ati “Tubyutse twumva amakuru ko uwo bita Nadine bamwiciye hano muri lodge bamunize, abahungu babiri baje bakamugurira inzoga. Bivugwa ko ariko ngo yabibye muri ya mvura yaguye nijoro mu masaa sita.”
Undi yatangaje ko ubwo icyumba Ingabire yari yakodesheje cyakingurwaga, yabonye umurambo we munsi y’igitanda, amaguru ye azirikishije ishuka kandi ko mu kanwa ke harimo amaraso. Ati
“Umukobwa ukora hariya mu kabari yagarutse ataka ngo umuntu arapfuye. Bakingueho gatoya, ndungurutsemo, sinzi ukuntu narebye munsi y’igitanda, mbona aryamyemo yubitse inda. Ni ishuka nabonye yari azirikishije ku maguru. Mu kanwa naho yavuyemo amaraso gatoya.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu idashidikanywaho y’urupfu rwa Ingabire.
Ati “Ku makuru twagiye duhabwa n’abaturage babibonye, ni uko hari abantu babiri binjiranye muri iyo lodge. Abo rero bose barimo barashakishwa kugira ngo bafatwe, bakorweho iperereza.” Abashinzwe umutekano n’iperereza bageze aho Ingabire yapfiriye. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru mu Karere ka Gasabo kugira ngo ukorerwe isuzuma.
