advertising

Advertising

Matt Kalil agiye kurega uwari umugore we wavuze ko batandukanye kubera ubunini bw’igitsina cye

January 7, 2026
1 min read

Matt Kalil wahoze ari umukinnyi muri NFL, yatangaje ko agiye kurega uwahoze ari umugore we Haley Baylee wavuze ko ingano y’igitsina cye ari yo yatumye urushako rwabo rushyirwaho akadomo.

Matt Kalil yabanye n’uyu munyamideli imyaka irindwi mbere y’uko batandukana mu 2022. Kalil w’imyaka 36, yavuze ko agiye kujyana Haley mu Rukiko kubera kumwinjirira mu mabanga nyuma yo gutangaza ko gatanya yabo yatewe n’ingano y’ubugabo bwe.

Mu kiganiro uyu mugore aheruka gukorana na Marlon Garcia, yavuze ko ingano y’ubugabo bwa Matt Kalil ari imikebe ibiri ya Coke cyangwa itatu. Haley Baylee yongeyeho ko bagerageje uburyo butandukanye burimo kwegera abaganga kuko inshuro zose bateraga akabariro yasigaraga mu marira.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Kalil yababajwe cyane n’ibyo uwari umugore we yavugiye ku karubanda ndetse yiteguye kumujyana mu rukiko. Nyuma yo gutandukana na Haley, Kalil yashakanye n’umunyamideli Kailani Amsus mu 2024.

Uyu mugabo yakiniye Minnesota Vikings kugeza mu 2016, yerekeza muri Carolina Panthers na Houston Texans mbere yo gusezera gukina mu 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Kamonyi: Umugabo arashinja DASSO gusenya urugo rwe

Next Story

Kicukiro: Umugore w’imyaka 45 yapfiriye muri lodge

Latest from Imyidagaduro

Go toTop