Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Venezuela izajya yohereza muri Amerika utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli nibura miliyoni 50, nyuma y’igikorwa cya gisirikare cyatunguranye cyakuye Perezida Nicolás Maduro ku butegetsi.
Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko ibyo bikomoka kuri peteroli bizagurishwa ku giciro kizaba kigezweho ku isoko, ko ayo mafaranga azagenzurwa na we ubwe kandi agakoreshwa mu bikorwa bigirira akamaro abaturage ba Venezuela na Amerika.
Aya magambo ye aje akurikira andi yavuze mbere, ko sosiyete zitunganya ibikomoka kuri peteroli za Amerika zizaba zatangiye gukora neza muri Venezuela mu gihe kitarenze amezi 18, kandi ko ateganya ko ishoramari rinini cyane rizinjira muri icyo gihugu.
Abasesenguzi babwiye BBC ko byasaba ishoramari rya miliyari nyinshi z’amadolari kandi ko bizafata imyaka kugira ngo ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bisubire mu buryo muri Venezuela.
Amagambo ya Trump aje nyuma y’umunsi umwe nyuma y’uko Delcy Rodríguez, wahoze ari Visi Perezida wa Venezuela, arahiriye kuba Perezida w’agateganyo w’icyo gihugu. Nicolás Maduro we yajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari kuburanishwa ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’intwaro.
Ku wa Mbere, Perezida Trump yari yabwiye abanyamakuru ko kuba Venezuela igiye kuba igihugu gitunganya ibikomoka kuri peteroli, bizagabanya igiciro cyabyo.
Venezuela ni cyo gihugu cya mbere ku Isi gifite ububiko bunini bw’ibikomoka kuri peteroli. Kibarirwa ko gifite nibura utungunguru miliyari 300.
