advertising

Advertising

Mu Karere ka Karongi gucuruza no kotsa ibigori bibisi byahagaritswe

January 6, 2026
1 min read

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko bwahagaritse ibikorwa byo gucuruza ibigori bibisi ku bashaka kubyotsa no kubiteka bitogosheje, mu rwego rwo kurengera abahinzi no kwimakaza isuku.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga gucuruza ibigori bitaruma bihombya abahinzi kandi bikanagira ingaruka mbi ku isuku y’aho bibyotswe cyane cyane ku mihanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yabwiye IGIHE ko guca igurishwa ry’ibigori bibisi byatewe n’uko abahinzi batangaga umusaruro wabo ku giciro gito cyane, bigatuma bahomba.

Yasobanuye ko aho abahinzi bashoboraga kubona amafaranga ibihumbi 300 Frw ku bigori byeze neza, iyo byagurishijwe bikiri bibisi bahabwaga amafaranga ibihumbi 100 Frw gusa, bigatuma bahomba amafaranga ibihumbi 200 Frw yari kubagirira akamaro.

Yakomeje avuga ko hakozwe itangazo ku rwego rw’akarere, rifite umwihariko mu Murenge wa Rubengera, uzwiho guhinga ibigori byinshi, risaba abaturage guhagarika gusarura no gucuruza ibigori bibisi.

Iki cyemezo kandi kigamije guca akajagari n’umwanda byaterwaga n’ababyotsaga ibigori ku mihanda no ku mbabura.

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Karongi bashimye iki cyemezo, bagaragaza ko kizagabanya ubujura bwakundaga kugaragara mu mirima y’ibigori, bityo kikongera umusaruro w’abahinzi.

Bavuga ko mbere hari abasaruraga ibigori bikiri mu mirima yabo bakabigurisha ku babyotsa, bigatuma umusaruro wabo utagera ku rwego rushimishije.

Mukankundiye Aline, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yashimye icyemezo cyo guhagarika kugurisha ibigori bibisi, avuga ko gusarura ibigori byumye ari byo bitanga umusaruro mwinshi ku bahinzi. Yagize ati gusarura byumye bituma umusaruro wiyongera kandi bikungura umuhinzi.

Mukankundiye Therèse, wo mu Kagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera, na we yavuze ko iki cyemezo cyabashimishije nk’abahinzi. Yasobanuye ko mbere kotsa ibigori bibisi ku muhanda byateraga abajura kwiba ibigori mu mirima bakajya kubigurisha ku babyotsa, bigateza igihombo ku bahinzi.

Mu Karere ka Karongi, ibigori byahinzwe kuri hegitari 3282, hakaba hateganyijwe kuboneka umusaruro uri hagati ya toni 2 na toni 3 kuri hegitari imwe. Gusa uyu musaruro uri munsi y’uwari uteganyijwe kubera ko igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cyagize imvura idahagije mu ntangiriro zacyo, bikagira ingaruka ku musaruro w’ibigori.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine

Next Story

Museveni asanga ibyo Amerika yakoze muri Venezuela bikwiye gukangura Abanyafurika

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop