advertising

Advertising

Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine

January 6, 2026
1 min read

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko byakiriye neza icyifuzo cya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, cyo kugirana ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron ku ntambara ikomeje kubera muri Ukraine.

Ibi byagaragaje intambwe nshya mu gushaka ibisubizo by’amahoro ku ntambara imaze igihe kirekire ihungabanya umutekano w’akarere ndetse n’Isi muri rusange.

Ibyo kuganira kw’aba baperezida bombi byavuzweho bwa mbere ku itariki 21 Ukuboza 2025, ubwo Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, yabwiraga itangazamakuru ko Perezida Putin afite ubushake bwo kugirana ibiganiro na Emmanuel Macron ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine. Ibi byakurikiwe no kwemezwa n’uruhande rw’u Bufaransa ko rwiteguye kwakira no gushyigikira ibyo biganiro.

Ikinyamakuru France 24 yanditse ko ingingo zizaganirwaho muri ibyo biganiro, kimwe n’andi makuru arimo igihe n’uburyo bizabera, bizatangazwa mu gihe kiri imbere. Ibi biganiro bitegerejwe n’abantu benshi nk’intangiriro ishobora gutanga icyizere cy’uko haba hari inzira yo kugabanya cyangwa guhagarika intambara imaze imyaka igera kuri ine.

U Bufaransa n’u Burusiya ntibyagiye birya imbizi mu bihe bitandukanye, umubano wabyo urushaho kuba mubi cyane nyuma y’itangizwa ry’intambara muri Ukraine. U Bufaransa bwakunze kugaragaza ko u Burusiya bugomba guhanwa bikomeye, ndetse bwanasabye ko imitungo y’ab’i Moscow yakoreshwa mu gusana ibyangijwe muri Ukraine.

Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje ko kwakira neza ibi biganiro bitanga icyizere cyo gushaka umuti w’intambara ya Ukraine, cyane cyane ko ubu igiye kwinjira mu mwaka wayo wa kane. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, yagize iti “Twishimiye ko Perezidansi y’u Burusiya yagaragaje ko yemeye ko ibyo biganiro bizaba. Mu minsi iri imbere tuzatangaza uburyo bwiza bwo kuzabikora.”

Ibi byatangajwe mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zakomeje ibikorwa byo guhuza impande zombi mu biganiro bigamije guhagarika intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine. Ku wa 21 Ukuboza 2025, intumwa za Amerika n’iz’u Burusiya zahuriye mu biganiro byabereye muri Leta ya Florida muri Amerika, nyuma y’ibindi biganiro byari byabanje guhuza Abanyamerika, Abanya-Ukraine n’abahagarariye ibihugu by’u Burayi.

Ku rundi ruhande, itsinda ry’ibihugu by’u Burayi bishyigikiye Ukraine, riyobowe n’u Bufaransa n’u Bwongereza, riherutse kugaragaza umushinga wo guhagarika intambara ugizwe n’ingingo 20, ugamije gutanga igisubizo kirambye cyarangiza iyo ntambara. Uyu mushinga waje nyuma y’undi wari watanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugizwe n’ingingo 28, ariko ntiwishimirwa cyane na Ukraine n’ibihugu byinshi by’i Burayi byatangaje ko izo ngingo zibogamiye cyane ku nyungu z’u Burusiya.

Ukraine yakomeje kugaragaza ko umushinga w’ibihugu by’u Burayi ari wo ishyigikiye, ikizera ko warangiza intambara mu gihe n’u Burusiya rwaba rwemeye kuwushyigikira. Ni muri urwo rwego guhura kwa Perezida Vladimir Putin na Emmanuel Macron bifatwa nk’umwanya mwiza wo kumva ibisobanuro by’u Burusiya ku byo bwemera n’ibyo butemera, bikaba intambwe ishobora gutanga icyizere cy’amahoro arambye muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Umusore wamamaye nka IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda

Next Story

Mu Karere ka Karongi gucuruza no kotsa ibigori bibisi byahagaritswe

Latest from Hanze

Go toTop