advertising

Advertising

Umusore wamamaye nka IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda

January 6, 2026
1 min read

IShowSpeed uri kuzengurika Afurika yatangaje ko nagera mu Rwanda ateganya kuzasura ingagi mu Birunga. IShowSpeed yabitangaje nyuma yo kugirira urugendo muri Afurika y’Epfo, aho mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko muri icyo Gihugu yatangiriyemo urugendo rwe nta ngagi zihaba, akomeza avuga ko mu Rwanda azazisura.

Uwo musore yagize atiz:“Nta ngagi ziba hano, tuzasura ingagi mu Rwanda. Gusa ntabwo tuzabasha gukora ‘stream’ kubera ibiti byinshi cyane, ariko nzafata amashusho yazo.” Ibi yabivuze agaragaza icyizere cy’uko gusura ingagi zo mu Birunga bizaba kimwe mu bintu bidasanzwe azasangiza abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa 21 Ukuboza 2025, uyu musore w’imyaka 20 wamamaye cyane kuri YouTube na Twitch, ni bwo yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho azajya akora ‘livestreams’ ari mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane mu minsi 28.

Aho azajya hose azakurura imbaga y’abafana, asangize abamukurikira ubunararibonye bwe bushya kuri uyu mugabane. Ndetse no muri Afurika y’Epfo aho yatangiriye uru rugendo, yakiriwe neza kandi arishimirwa cyane.

Mu mashusho yasangije abakunzi be kuri X ubwo yatangazaga uru rugendo rwe muri Afurika, IShowSpeed yagaragaje ko azasura ibihugu birimo Algerie, Misiri, Ethiopie, Ghana, Kenya, Maroc, Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, u Rwanda n’ibindi. Ibi bigaragaza ko uru rugendo rwe ari runini kandi rugamije kugaragaza umuco n’ubuzima bw’ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Uyu musore aherutse gusoza urundi rugendo yise “Speed Does America Tour”, aho yazengurutse leta 25 zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu minsi 35. Yanigeze kandi gusura imigabane itandukanye irimo Amerika y’Epfo, u Burayi, Aziya na Oceanie, nk’uko bigaragazwa n’urubuga IShowSpeedTracker.com.

Kugeza ubu, ntabwo biramenyekana igihe nyacyo azagerera mu Rwanda, ariko amagambo ye agaragaza ko uru ruzinduko rwe ruzaba ari amahirwe akomeye yo kumenyekanisha ingagi zo mu Birunga no gukomeza kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Miss Naomie yabwiwe amagambo asize umunyu n’umugabo we ku isabukuru ye

Next Story

Perezida Emmanuel Macron namugenzi we Putin bagiye kuganira ku guhagarika intambara ya Ukraine

Latest from Imyidagaduro

Go toTop