advertising

Advertising

Miss Naomie yabwiwe amagambo asize umunyu n’umugabo we ku isabukuru ye

January 6, 2026
1 min read

Michael Tesfay yizihije isabukuru y’umugore we Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, amugenera ubutumwa bwuje urukundo n’ishimwe, ndetse agaragaza ko kubana na we ari yo mpano ikomeye yagize mu buzima bwe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 05 Mutarama, Michael Tesfay yanditse ati: “Isabukuru nziza ku mugore wanjye n’inshuti yanjye magara. Ubuzima mbanamo na we bwabaye impano ikomeye, bwuzuye ibyishimo, amahoro, gukura no gukundana”.

Yunzemo ati: “Uyu mwaka ushize ni wo nishimyemo cyane mu buzima bwanjye, kuko mbasha kugendana na we buri munsi. Ndashimira Imana ku bw’ibyishimo dukomeje kubaka twembi, umunsi ku wundi.”

Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda tariki ya 27 Ukuboza 2024, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Ku wa 29 Ukuboza 2024, basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Noble Family Church uyoborwa na Apotre Mignonne Kabera.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kumenyekana mu 2022. Nyuma y’imyaka ibiri ni ukuvuga muri Mutarama 2024 Miss Naomie yambitswe impeta y’urukundo na Tesfay. Miss Naomie yavuze ko tariki ya 27 Ukuboza izahora ari umunsi udasanzwe mu buzima bwabo, kuko ari bwo bafashe icyemezo cyo guhuza ubuzima bwabo burundu, babigambiriye kandi babyiyemeje byuzuye.

Asubira mu mateka y’urukundo rwabo, Naomie yavuze ko yahuye bwa mbere na Michael tariki ya 29 Ukuboza 2021, umunsi avuga ko wabaye umwe mu bihe byiza cyane yagize mu buzima bwe. Yongeyeho ko n’ubwo yumvaga urwo rukundo rushobora kuba urw’igihe gito, imyaka itanu ishize rukomeje gukura no gukomera uko iminsi igenda ishira.

Miss Naomie yanagaragaje ko mbere yo guhura na Michael yari yarasenze Imana ayisaba umuntu uzamukunda mu buryo budasanzwe, budashobora gusobanurwa n’amagambo. Avuga ko Imana yamusubije vuba imuha Michael, atari nk’umugabo gusa, ahubwo nk’umuntu “wuzuye”, umushyigikira byimazeyo, umuha agaciro, kandi umwibutsa inzozi ze akamuha imbaraga zo kuzikurikirana.

Umwaka wa 2025 wabaye uw’amateka ku Naomie na Michael kuko ari bwo Miss Naomie yamuritse ku mugaragaro igitabo cye cya mbere “More Than A Crown” kigaruka ku buzima bwe kuva akiri umwana — urugendo rwe mu muryango, uburyo yahanganye n’igitutu cyo kuba icyamamare, n’uko yisanze mu cyizere mu buzima bwe bwite.

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, muri Kigali Convention Center witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abo mu muryango we, abaguze iki gitabo mbere, abo muri Uganda, Kenya, Nigeria, Ethiopia n’abandi bari bafite inyota yo kumva iki gitabo.

Iki gitabo “More Than A Crown” (Birenze Ikamba) gifite Paji 184, kigaragaza ubuzima bwa Miss Naomie mu buryo butaryarya: kuva ku mwangavu w’i Kigali wahagaritse ijwi ku rubyiniro rwa mbere, umukobwa wabonye umuryango we urembejwe n’agahinda gakomeye (depression), kugeza ku mugore mushya wiga kubana hagati y’urukundo rw’abantu no gukira ibikomere mu buzima bwe bwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Victoria Jones yasanzwe yapfiriye muri hoteli y’akataraboneka kuri Bonane

Next Story

Umusore wamamaye nka IShowSpeed arateganya gusura ingagi zo mu Birunga mu Rwanda

Latest from Imyidagaduro

Go toTop