Uworizagwira [Yampano] yagarutse ku bihe bikomeye ari kunyuramo nyuma y’amashusho ye yagiye hanze akagaragaza ari gutera akabariro n’umukobwa babanaga.
Ni amashusho yakangaranyije imbuga nkoranyambaga ikanagira ingaruka zikomeye ku buzima bwe dore ko hari abantu batatinye kuvuga ko ari umuhanzi utagira indangagaciro z’Umunyarwanda cyangwa ngo abe azi kugaragaza uburere na cyane ko ngo no kwifata amashusho y’urukozani ubwayo basanga atari umuco Nyarwanda.
Uwo muhanzi wari umaze igihe ari hanze y’u Rwanda ariko akaza kugaruka yavuze ko ayo mashusho akijya hanze yahise afata icyemezo cyo gutandukana n’uwo mukobwa babanaga, ibintu byabaye intangiriro y’ibindi bibazo bikomeye byakurikiyeho.
Uworizagwira aganira na Irene Murindahabi yasobanuye ko nyuma yo gutandukana n’uyu mukobwa, yahise ahura n’akandi kababaro gakomeye kurushaho, aho yapfushije umwana we mu minsi yakurikiyeho. Ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye ku marangamutima n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Yavuze ko kandi mu gihe hari hakomeje kuvugwa ko hari andi mashusho ya kabiri yaba yaragiye hanze, atari byo na gato. Yagize ati amashusho bari kuvuga ya kabiri nta yo ahari, ahubwo icyabaye nyuma y’iyo nkuru ari inkuru iteye ubwoba kurushaho yo gupfusha umwana.
Yampano yongeyeho ko amashusho abantu babonye ari kurira yafashwe ari mu ndege, amaze kumenya iyo nkuru ibabaje anyuze kuri telefone. Yasobanuye ko impamvu atahise abivuga ku mugaragaro ari uko n’abantu yabanje kubibwira banze kubishyira hanze, nyamara we akumva ko hari ikibazo gikomeye.
Muri icyo kiganiro yagaragarije abo bagiye bamukorera nabi ko bashobora kuba bari kumuremamo umuntu uzabazonga, kuko ari kunyura mu bihe bitamworoheye na gato. Yashimangiye ko inyuma y’ibyo abantu bumva hari uburibwe bukomeye, akavuga ko arwana n’imbuga nkoranyambaga no n’amarangamutima ye bwite.
Yavuze ko ibyo bintu byajyaga bimusanga ari wenyine, ndetse anasobanura ko atigeze acira iteka uwahoze ari umugore we, ahubwo ko kwiyakira byamunaniye, agahitamo gufata umwanzuro wo gutandukana na we”.
Yongeyeho ko uwo mukobwa babanaga yamusize nyamara yari yarabaye ubuhungiro bwe, aho yumvaga ari ho hantu honyine yakwihisha mu bihe by’igitutu yari arimo. Nyuma y’uko agiye, ibintu byarushijeho kuba bibi.
Yavuze ko yagiye i Burayi atandukanye n’umugore we, amusaba kwihangana no kutagabanya igitutu cyangwa gutakaza icyubahiro n’ubwiza bwe, amwizeza ko ibyo ari kunyuramo bizashira.
Uyu musore yakomeje avuga ko uyu mukobwa babanaga yari yaramuhinduye mu buryo bwiza, akamufasha kureka imyitwarire imwe n’imwe idafututse yari afite. Yavuze ko hari byinshi yakoraga atifuzaga gutangaza, ariko ko akimara kugera mu buzima bwe, ibintu byose bitari bifite umumaro yabijyanye kure. Yamushimiye kandi ashimira Imana ayisaba kumuha umugisha.
Ku bijyanye n’amashusho yagiye hanze, Yampano yavuze ko nta kindi yari agamije uretse urukundo. Yagize ati:”Yari ari mu rukundo, akavuga ko atazi niba abantu bashobora kumva uko umuntu abigenza iyo ari muri urwo rukundo”.
Yampano yasobanuye kandi ko akimara gushaka umugore ari bwo yahuye n’ibibazo byinshi, kuko hari abantu bamufiteho uburenganzira yabambuye, bigatuma atangira kubona abanzi benshi. Ibyo byatumye ahura n’ibitero byinshi by’uburyo butandukanye akimara kubana n’umugore.
Yasoje agaragaza ko impamvu yatumye ashaka umugore ari uko yari ageze aho yamaze kwamamara no kubona amafaranga menshi, ariko akabona abantu bari bamuzengurutse batari beza ku buzima bwe.
Yavuze ko yaje kubabuzamo inama, kugeza ubwo yashoboraga kumara icyumweru cyose atasohoka mu cyumba. Yongeyeho ko hari igihe yabonaga abantu bari kumwe batari abo kwizerwa, ariko akabona bamaze kumwinjiramo cyane, bigatuma atangira kubiyima.
Yampano yanavuze ko hari n’igihe cyageze abantu babanaga bamunyweshaga ibinini atarwaye, kugeza no ku rwego rwo kumuha imiti yo kuvura kanseri, ibintu yagaragaje nk’ibyamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe.
