advertising

Advertising

Kamala Harris yanenze ibikorwa bya Donald Trump muri Venezuela

January 4, 2026
1 min read

Kamala Harris wabaye Visi Perezida wa 49 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buyobozi bwa Joe Biden wahoze ari Perezida wa Amerika yatangaje ko ibikorwa byo gushimita Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro atari ygukunda Amerika ahubwo ngo ari ugushaka kwigira umuntu ukomeye no guhirimbanira umutungo kamere wa Venezuela.

Harris yagize ati:”Ibikorwa bya Donald Trump muri Venezuela ntabwo bigira Amerika igihangange, ntibituma itekana cyangwa ngo biyihe icyizere”.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bibi bya Perezida Maduro bidaha uburenganzira Amerika bwo gukora ibinyuranyijen’amimo ubwenge na buke, yemeza ko bigamije kwigwizaho ubukungu kamere bwa Venezuela ariko ingaruka zikaba ku baturage ba Amerika akaba aribo bishyura igiciro cyabyo.

Yakomeje agira ati:”Abaturage ba Amerika ntabwo bakeneye ibi kandi barambiwe kubeshywa (….) kuko ibi ni ibyerekeye Donald Trump ushaka kwigira umugabo w’igihangange”.

Kamala Harris asanga Donald Trump wa Amerika akomeje gushyira ingabo y’Igihugu mu kaga agamije gukoresha za Biliyoni z’amafaranga muri gahunda ze.

Kamala Harris yagaragaje ko Amerika ikeneye Umuyobozi bushyira imbere abaturage n’imiryango yabo , gukomeza abafashe Igihugu n’ibindi nkabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Tuza & Rosette bashyize hanze indirimbo nshya bashimangira Ineza y’Imana – VIDEO

Next Story

Trump avuga ko Delcy Rodríguez yarahiye kuyobora Venezuela by’agateganyo, we akabyamagana

Latest from Hanze

Go toTop