Umuririmbyi Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano, yatangaje ko yahuye na byinshi bihahamura umutima we muri 2025, gusa ashima Imana n’abantu bamubaye hafi.
Yabigarutseho mu butumwa burebure yashyize hanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza uko uwo mwaka wamugoye mu buryo bukomeye.
Uyu mwaka urangiye, abantu benshi biganjemo ibyamamare bagiye berekana uko wabagendekeye, ari na ko byagenze kuri Yampano. Yagaragaje ko umwaka wa 2025 wari utoroshye kuri we, wuzuyemo ibibazo n’ibigeragezo byamugeze ku mutima.
Yagize ati: “Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye. Nahuye na byinshi bihahamura umutima wanjye, ibibazo by’urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe Mwami ubu mba ndi ahandi. Warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk’inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazigejeyo kugeza no ku rushako rwanjye, ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”

Yakomeje avuga ko Imana yakoze mu buryo bwayo, ikamufasha gutandukanya iby’ingenzi n’ibitari byo, imwereka aho agomba gukomeza n’aho agomba kurekera. Yagize ati: “Imana yakoze mu buryo bwayo, itandukanya ururo n’uburo, inyereka aho ngomba gukomeza n’aho ngomba kurekera. Si buri kintu cyose kibaho uko twabyifuzaga, ariko byose bibera impamvu nzima.”
Yampano kandi yashimiye byimazeyo umuryango we, inshuti n’abakunzi b’ibihangano bye bamubaye hafi mu bihe bikomeye yanyuzemo. Yagize ati: “Ndashimira cyane umuryango wanjye, inshuti n’abakunzi b’ibihangano byanjye mwambaye hafi mu bihe bikomeye. Urukundo n’inkunga mwanyeretse byamfashije gukomeza.”
Uyu muhanzi yavuze ko yinjiye mu mwaka wa 2026 ameze nk’utangiye ubuzima bushya, afite amahoro mu mutima we. Ati: “Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi jyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami nyobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro.”
Yatangaje ibi nyuma y’amashusho ye arimo aratera akabariro n’umukunzi we yagiye hanze, bikaba byarabaye ikibazo gikomeye cyamukoze ku mutima. Kuri ubu, abagize uruhare mu kugira ngo ayo mashusho ajye hanze barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.