Umunyezamu w’Umunyarwanda, Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka itatu ayivuyemo.
Rayon Sports yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yanditse iti:“Umunyezamu mwiza mu Rwanda, Kwizera Olivier, ni Gikundiro”.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru , Rayon Sports isinyishije uyu munyezamu amasezerano y’amezi atandatu nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa dore ko nta kipe yari afite kuva mu mpeshyi y’umwaka ushize. Kwizera Olivier yazamukiye muri Isonga FC, ayikinira hagati ya 2011 na 2013. Yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019. Nyuma yaho muri 2020 yagarutse mu Rwanda ajya muri Gasogi United ayivamo ajya muri Rayon Sports muri 2020.
Yavuye muri Rayon Sports muri 2022 agiye muri Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite ari nayo yari agikinira kugeza mu mpeshyi y’umwaka ushize. Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.
Kwizera Olivier abaye umukinnyi wa gatatu usinyiye Rayon Sports nyuma ya Faustin Likau Pizzalo Kitoko na Yannick Bangala. Aba bakinnyi bashobora kuzakoreshwa ku mukino wa Super Cup izakinamo na APR FC tariki ya 10 Mutarama 2026.


