advertising

Advertising

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyashinje bamwe mu bantu ba hafi ya Perezida Félix Tshisekedi kuyobora umutwe witwaje intwaro wa Mobondo

December 29, 2025
1 min read

Bamwe mu bo hafi ya Tshisekedi bashinjwe kuyobora umutwe wa Mobondo umaze imyaka itatu uhungabanya umutekano mu burengerazuba bw’iki gihugu, ndetse ukaba uherutse kwica abasirikare batanu ba Leta.

Aya makuru yatangajwe ku wa 28 Ukuboza 2025 n’Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara zirimo Kwilu, Capt Anthony Mwalushay, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Iyo mirwano yabereye mu bice bitandukanye byo mu burengerazuba bwa RDC, aho abasirikare batanu ba Leta bahasize ubuzima.

Capt Mwalushay yasobanuye ko FARDC ifite amakuru agaragaza ko hari abantu bamwe bashyigikiye Perezida Tshisekedi bayobora cyangwa bagafasha umutwe wa Mobondo. Yongeyeho ko hari n’abandi bakorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’Igihugu, ibyo bikaba byongera umutekano muke mu gihugu.

Yagize ati:”Abafite uruhare muri ibyo bikorwa bakunze kwihisha inyuma y’ubutegetsi, ku manywa bagaragara nk’abaturage basanzwe, ariko nijoro bakagira uruhare mu kuyobora no gushyigikira umutwe wa Mobondo. Yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko abo bantu babikora ku nyungu za politiki, bigatuma intambara ikomeza gufata indi ntera.

Uyu musirikare yatangaje kandi ko mu mirwano iheruka, abarwanyi 15 ba Mobondo bishwe, mu gihe abandi bafashwe bakaba baratanze amakuru akubiyemo amazina y’abantu bakomeye bo muri RDC bakorana n’uyu mutwe. Yavuze ko inzego z’umutekano zikiri mu iperereza mbere yo gushyira hanze amakuru yose.

Capt Mwalushay yashimangiye ko nubwo hari abo ashinja kuba bashyigikiye Mobondo kubera inyungu za politiki, FARDC izakomeza gukora inshingano zayo zo kurinda igihugu n’abaturage, ikoresheje uburyo bwose bukenewe.

Mobondo ni umutwe ugizwe ahanini n’abantu bo mu bwoko bwa Yaka, batuye cyane mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC. Batangiye kugaba ibitero ku ngabo za Leta no ku baturage bo mu bwoko bwa Teke muri Kamena 2022, ahanini biturutse ku makimbirane ashingiye ku butaka.

Ibitero by’uyu mutwe byahungabanyije umutekano w’ibice by’icyaro bya Kinshasa no mu ntara ziyikikije zirimo Mai-Ndombe, Kwilu, Kongo Central na Kwango. Ibyo bitero byahitanye abaturage benshi, abandi barahunga basiga ingo zabo.

Mu bihe bya vuba, abarwanyi ba Mobondo batangiye no kugaba ibitero mu bice byo mu murwa mukuru Kinshasa birimo Maluku na Kingakati. Icyakora, Leta yafashe ingamba zikomeye zo kubakumira no gukaza umutekano, hagamijwe gukumira ko umutekano w’uyu murwa mukuru wazamba nk’uko byagenze mu zindi ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Alikiba yemeje gutaramira mu gitaramo cya Kevin Kade i Kigali

Next Story

Ibivugwa n’umunyamakuru wakurikiranye intambara zirenga 40 wagaragaje ko 2025 ari umwaka uteye inkeke ku mutekano w’Isi

Latest from Hanze

Go toTop