advertising

Advertising

Ubushakashatsi: Ngaya amafunguro udakwiriye kurya ushonje

December 28, 2025
1 min read

Mu guhe ushonje hari amafunguro ukwiriye kwirinda kurarikira kuko ashobora kugira ingaruka ku buzima bwawe nk’uko ubushakashatsi tugiye kurebera hamwe bubigaragaza. Ni amafunguro ndetse n’ibyo kunywa biboneka ahariho hose.

Abantu bagira inzara mu buryo butandukanye ndetse no kwihangana nabyo bibaho mu buryo butandukanye.Iyo nta mafunguro ari mu gifu cyawe , bitangira kugora igifu kubona ibyo gisya , akaba ari bwo utangira gucika intege, kugira umujagararo  rimwe na rimwe n’imisemburo ya Cortisol igatangira kwirema.

Ni muri ubwo buryo rero gupfa kurya amafunguro ubonye arimo isukari, akakaye cyane arimo umunyu mwinshi bishobora ku kwangiriza ubuzima kuko nta kindi kintu kiri mu munda yawe ngo gifashe ibyo uriye koroha.

1.Icyayi: Icyayi ni kimwe mu mafunguro abantu bakunda gutangiza umunsi wabo, ariko nanone gufata icyayi mu gifu kibereye aho ni ikibazo gikomeye cyane. Icyayi gikora ibizwi nka ‘Gastrin’ bizwi nk’imisemburo yongera Acid mu mubiri ibintu bitari byiza ku buzima bwawe.

Abashakashatsi mu by’imirire bagaragaza ko bibaye byiza, abantu bajya bagabanya icyayi by’umwihariko mu gihe batari bagira ikindi bashyira mu gifu.

2.Imbuto zitandukanye zirimo na Amacunga, indimu : Kurya imbuto zitandukanye zirimo Amacunga, indimu n’izindi nta kintu kiri mu gifu na byo bifatwa nko kwiyahura kuko byanduza zimwe mu ndwara zinyuranye.

Izo mbuto zizwiho kuba zifitemo acid iri ku rwego rwo hejuru ku buryo kuzirya utari wafata amafunguro asanzwe byangiza umubiri wawe binyuze mu kubangamira urwungano rw’igogora ndetse bikaba byanatera ikibazo cyo kurwara umutima.

Imbuto ni nziza kandi ni ingenzi ku buzima bwawe ariko nanone bisaba kuzifatana ubwenge n’ubwitonzi kugira ngo zibashe kugirira akamaro umubiri wawe.

3.Amafunguro arimo isukari nyinshi: Iyo isukari igeze mu nda y’umuntu itarimo ikindi kintu, izamura umusemburo wa Insuline cyane bigatera umunaniro ukabije, gusonza vuba vuba n’ibindi.

Gutangira umunsi urimo kurya amafunguro arimo isukari nyinshi bishobora gutuma isukari yo mu maraso izamuka cyane hanyuma igahita inagabanuka bikabije. Icyo gihe bizagusaba kurya amafunguro akungahaye kuri ‘Fibers’ cyangwa Proteins kuko bigabanya isukari iri mu maraso.

4.Amafunguro arimo urusenda: Mu rusenda habamo ikinyabutabire kizwi nka Capsaicin gikangura imisemburo yumva ububabare mu muyoboro w’igogora. Ibi bishobora gutuma wumva uburibwe mu nda ndetse warangiza ukajya wumva wahora ku musarane cyangwa gucibwamo cyane cyane ku bantu batamenyereye ibiryo birimo urusenda rwinshi.

5.Yawurute: Ubusanzwe Yogurt ni nziza cyane buzima bwa muntu ariko kuyifata mu gifu nta kindi kintu kirimo si byiza ku buzima bwawe ndetse ntabwo bihira buri wese. Yogurt ibamo acid ishobora gukangura iyo mu gifu ndetse abahanga bavuga ko ishobora kugabanya ubudahangarwa bwa Bagiteri nziza mu gihe wayifashe nta kindi kiri munda.

6.Kurya amafunguro arimo amavuta menshi: Abahanga bakugira inama yo kutarya amafunguro arimo amavuta menshi ku ikubitiro kuko byangiza ubuzima bw’ubikoze.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO CYOSE 

Isoko: Momswholove

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Ubushakashatsi: Icyo kwiga ku ikoranabuhanga ryigana uko umwana akurira munda ya nyina !

Next Story

Bruce Melodie yiyemeje gufasha Samusure kugaruka mu Rwanda

Latest from Izindi nkuru

Go toTop