advertising

Advertising

Umuhuro wa Donald Trump , Netanyahu na Perezida wa Ukraine ukomeje gutera urujijo

December 28, 2025
1 min read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, arahura na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri iki Cyumweru ni mugoroba muri Leta ya Florida.

Iyi nama iteye amatsiko menshi, by’umwihariko kubera ibibazo bikomeye by’umutekano bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwo Hagati no ku Rwego Mpuzamahanga.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru mpuzamahanga aravuga ko aba bayobozi bombi baraganira ku mubano wa Amerika na Israel , ku bibazo by’intambara n’umutekano mu karere ka Gaza, ndetse no ku mpungenge Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bafite ku bijyanye na gahunda ya Irani yo guteza imbere intwaro kirimbuzi.

Ibi biganiro biteganyijwe mu gihe hari ubwoba bw’uko amakimbirane ashobora kwaguka, bigakurura intambara ikomeye irenze akarere.

Donald Trump, wahoze agaragaza umubano wa hafi na Benjamin Netanyahu yakunze gushimangira ko Igihugu cye cyiteguye gufata icyemezo gikomeye igihe cyose umutekano wacyo n’uw’abafatanyabikorwa wacyo waba uhungabanye.

Ku rundi ruhande, Netanyahu na we akomeje kugaragaza impungenge ku ruhare Irani igira mu gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya Isiraheli.

Iyi nama irabera muri Florida, ahazwi nk’aho Trump akunze kwakirira abayobozi batandukanye, ikaba iza mu gihe politiki mpuzamahanga iri mu bihe bikomeye, aho amagambo n’ibyemezo by’abakuru b’ibihugu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’isi.

Abasesenguzi ba politiki Mpuzamahanga bemeza ko uku guhura gushobora gutanga icyerekezo gishya ku bufatanye bwa Amerika na Israel, cyane cyane ku bijyanye n’ingamba zo gukumira intambara ishobora guterwa n’ikibazo cya nucléaire ya Irani. Bemeza kandi ko ibyavugirwa muri iyi nama bishobora kugira uruhare runini mu kugena icyerekezo cy’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati mu minsi iri imbere.

Muri Florida kandi Donald Trump arahahurira na mugenzi wa Ukraine wamaze kugera muri Amerika nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko ku rubuga rwa X.

Mu gihe isi ikomeje gukurikiranira hafi iby’iyi nama, benshi bategereje kureba niba izavamo amagambo akakaye, amasezerano mashya, cyangwa intambwe iganisha ku guhosha amakimbirane amaze igihe ahungabanya amahoro y’akarere

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Brigitte Bardot yatabarutse ku myaka 91 ! Inyenyeri y’Ubufaransa yabaye ikirangirire ku Isi yose

Next Story

Ubushakashatsi: Icyo kwiga ku ikoranabuhanga ryigana uko umwana akurira munda ya nyina !

Latest from Hanze

Go toTop