Inkuru yateye agahinda benshi , ni iyagarutse ku mugabo wo muri Nigeria wapfuye nyuma y’amasaha make akoze ubukwe n’umugore we bemeranyijwe kubana akaramata.
Benshi bemeje ko yapfuye mu masaha make cyane ndetse ngo bishoboka ko n’umunsi utigeze wuzura n’ubwo hari andi makuru yahamije ko umunsi wari washize.
Urupfu rw’uwo mugabo ukiri muto rwababaje benshi muri Nigeria ndetse n’ahandi ku Isi nk’uko byakomeje kwandika na bimwe mu binyamakuru bitandukanye.
Ni nyuma kandi y’aho abantu batandukanye bari batashye ubwo bukwe, bari bakomeje gushyira hanze amafoto yo kumwifuriza ibyishimo , umunezero , kubyara hungu na kobwa no kurambana n’umugore we akaramata umusni utari washira bagahita bahura n’indi nkuru mbi imubika.
Umwe mu batashye ubukwe ndetse wari wakomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye iby’ubukwe bwabo , yagiye ku rubuga rwa X garagaza ko ababajwe n’urupfu rw’uwo mugabo wapfuye atishimiye ibyiza by’urugo yari amaze gushaka.
Yanditse ati:”Mana yanjye, umugabo natahiye ubukwe ejo , ntakiri mu mwuka w’abazima uyu munsi.Ubuzima bwo muri iyi Si nta gisobanuro bugira. Imana imuhe impuhwe n’imbabazi. Ndabasaba ngo mu musabire, kuko yabaye umuntu mwiza wuje ubugwaneza n’umutima mwiza”.
Undi yanditse ati:”Twagiye mu bukwe bwe ejo hashize none ubu yamaze gupfa. Imana imworohereze”.
Yakomeje agira ati:”Mbere y’ubukwe nari namuherekeje kogosha umusatsi we , aranshimira ati ku munsi w’ubukwe bwanjye nogoshe neza. Nukuri Isi ntacyo iri cyo”.
