Abaturage bo mu Karere ka Rubavu batuye ahashyizwe icyanya cy’inganda, barasaba guhabwa amafaranga y’ingurane z’imirima yabo kubera ko ubu bakeneshejwe n’amadeni bafashe ndetse n’imiryango yabo ikaba yarahuye n’ikibazo cy’inzara.
Abo baturage babwiye UMUNSI.COM ko basezeranyijwe ko bazishyurwa imirima yabo iri ahashyizwe icyanya cy’inganda ariko hakaba hari gushira ,imyaka batazi irengero ry’ayo mafaranga kandi baratanze ibyangombwa by’ubutaka bwabo ndetse ngo bamwe bagafata n’imyenda baziko bazabona amafaranga bagahita bishyura.
Umwe muri abo baturage utuye muri Gitebe I yagize ati:”Hano abantu baraje ngo ni abashoramari , baka ibyangombwa by’ubutaka abaturage n’abagenagaciro baraza babagenera amafaranga umwaka warashize, abaturage baheze mu gihirahiro kandi ubwo butaka nibwo bwari bubatunze”.
Yakomeje asaba ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ko bwabafasha bakishyurwa kuko harimo abafashe amadeni ariko kwishyura bikananirana.
Ati:”Hari abafashe amadeni none kwishyura byarananiranye, ubu babaye nk’abantu batagira aho babarizwa. Niba Leta yaraje igafata ibyangombwa byacu, ntiduhabwe amafaranga , nisambu ntituyihinge bizagenda bite?”.

Yagaragaje ko uko babajije bababwira ko ikibazo cyabo kiri kwigwaho ariko ntibabashe gusubizwa.
Undi uhafite umurima yagize ati:”Mfite umurima mu cyanya cy’inganda muri Gatebe II, batwaye ibyangombwa muri 2024 , batubwira ko barahita batwishyura ariko twarategereje kugeza n’ubu ntabwo barimo kutwishyura”.
Yakomeje agaragaza ko byabagizeho ingaruka kuko n’abana babo batabashije kujya kwiga uko bisanzwe , ibyo kurya bikabura muri rusange.
Ati:”Ikibazo nahuye nacyo ni uko intoki zanjye abashumba bahise bazitema baziko barahita batwishyura narwa rubingo rwashingiriraga ibishyimbo bararwahira. Aho nakuraga ibintunga n’umuryango wanjye ntabwo nk’ibibona. Badufashije batwishyura”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru , twaganiriye n’Umushoramari bivugwa ko ari we wafashe ibyangombwa by’abaturage , tumubaza igihe azabishyurira cyakora agaragaza ko habayemo gukererwa kubaha amafaranga yabo kubera ko muribo hari hakiri ibibazo bitari byakemuka gusa abasezeranya ko bari kubikoraho mu gihe cya vuba.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu haba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubungu Nzabonimpa Deogratias banze kugira icyo badutangariza kuko haba telefone cyangwa ubutumwa bugufi twabahaye banze kubisubiza.
Aba baturage bavuga ko barembejwe n’inzara kandi ko bagira impungenge zo guhinga ubwo butaka kuko isaha n’isaha bashobora kubukurwamo.
