Umugore w’imyaka 70 wo mu Gihugu cy’u Buhinde yibarutse umwana w’imfura umuryango we ndetse n’abaturanyi be babifata nk’ibitangaza ariko birabashimisha na cyane ko icyizere cyo kubona umwana cyari cyarashize.
Uwo mugore witwa Jivunben Rabari wo muri Leta ya Gujarat, mu Karere ka Kutch yabaye inkuru mu binyamakuru bitandukanye kubera uburyo yibarutse ageze mu myaka y’izabukuru aho benshi baba baramaze gutakaza icyizere.
Amakuru avuga ko kwibaruka kwa Rabari Jivunben byabaye nyuma yo gukoresha uburyo buzwi nka Vitro Fertilization (IVF), aho intanga ze zafashwe zigashyirwa hamwe n’iz’umugabo ubundi zigashyirwa muri Laboratwari yabugenewe kugira ngo hakorwe ikizwi nka ‘Embryo’ kugira ngo habeho kwirema k’umwana.
IVF ni uburyo busanzwe bwifashishwa n’abantu bafite ibibazo byo gutwita cyangwa abagore badashaka gusama ngo bamare amezi 9 batwite. Nyuma yo kwibaruka, Rabari, yateye ibyishimo n’akanyamuneza, abaganga nyuma yo kwibaruka ku myaka ye.
Mu kiganiro cye, Rabari w’imyaka 70, yahishuye ko yari afite inzozi z’uko umunsi umwe azibaruka umwana akaba umubyeyi akaba ari na yo mpamvu ngo yakomeje gushyiramo imbaraga mu gushaka uko yabona umwana.
Yashimiwe n’umuryango ndetse n’abavandimwe be bamushimira umuhate we n’imbaraga yashyizemo kugira ngo abashe kubona uwo mwana.