Umusenateri wo muri Australie, Pauline Hanson, yahagaritswe mu Nteko Ishinga Amategeko icyumweru kimwe nyuma yo kwambara burka mu cyumba cy’inteko, nk’uburyo bwo gushyigikira umushinga w’itegeko ugamije kubuza abantu kwambara uyu mwambaro umenyerewe mu Idini ya Islam.
Hanson ukomoka muri Leta ya Queensland, akaba no mu ishyaka rirwanya abimukira rya One Nation, yanenzwe bikomeye n’abandi basenateri.
Ni ubwa kabiri Pauline Hanson agaragaye yambaye uyu mwambaro upfuka mu maso n’umubiri wose. Yavuze ko abikora mu kwigaragambya kubera ko Sena yanze uyu mushinga w’itegeko. Nyuma y’uko Abasenateri bamubujije gushyikiriza Sena umushinga we ku wa Mbere, Hanson yarasohotse yongera kwinjira yambaye burka y’umukara, ibintu byateje impaka ndende mu Nteko.
Fatima Payman, umusenateri wigenga wo muri Leta ya Western Australia, yavuze ko ibyo Hanson yakoze ari “ibikorwa biteye isoni”. Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Penny Wong, unahagarariye guverinoma muri Sena, yatangaje ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika Pauline Hanson mu bikorwa bya Sena mu gihe cy’icyumweru.
Yavuze ko ibikorwa bya Hanson bigamije kwibasira abantu hashingiwe ku myemerere yabo, ashimangira ko ari agasuzuguro ku bo mu Idini ya Islam muri Australie. Wong kandi yavuze ko Hanson “adakwiriye kuba mu Nteko ya Australie”.
Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Hanson yagize ati “Niba badabashaka ko nyambara, bayibuze burundu.” Iyi si inshuro ya mbere Hanson yambara burka mu Nteko. Mu 2017 nabwo yayambaye asaba ko habaho kubuza burka ku rwego rw’igihugu.

