Umugore witwa Halima yaciye agahigo ko kuba mu ba mbere babyaye abana benshi dore ko yibarutse abagera ku 9 icyarimwe. Uwo mugore w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Gihugu cya Malia uzwi ku mazina ya Halima CIsse yaciye ako agahigo ku Isi abyara abana 9 kandi bose babaho bafite ubuzima ubuzima bwiza.
Gutwita kwa Halima Cisse ntabwo kwavuzweho rumwe ndetse gutera impungenge benshi mu bamubonye atwite abo bana dore ko byagoranye cyane kugira ngo n’abanga bemere ko atwite abo bana batitaye kukuba n’ibyuma byabo byari byamaze kubibereka.
Uburyo Halima yitwaraga kandi na byo ngo byateraga impungenge na cyane ko yari atwite abana benshi n’inda ye yarabaye nini cyane kuburyo bwateraga ubwoba abamwegereye.
Ubwo amezi yakomezaga kunda yigira imbere, abaganga bagiye babona ko akeneye ubuvuzi bw’umwihariko ndetse aza no koherezwa mu Gihugu cya Morocco kugira ngo abahanga bakomeze kumwitaho azabashe kubyara neza nta mbogamizi zo kuba yapfa cyangwa abana be bagapfa.
Muri uko gutwita , yabashije kwibaruka abana 9 barimo abana b’abahungu 4 n’abakobwa 5 kugeza ubu abaganga bakaba bemeza ko haba abana na nyina bameze neza nta kibazo na kimwe bafite.
Abahanga bavuga ko gutwita abana 9 icyarimwe bisaba kwitabwaho cyane uko iminsi igenda ndetse ngo kuba Halima yaragerageje kwitwaho biri mu byatumye abasha kubyara abana bafite ubuzima buzima na we ntahungabane.
Gutwita abana 9 akababyara byongeye kwereka Isi ko ikiremwamuntu kidasanzwe by’umwihariko mu gihe bigeze aho gutanga ubuzima.