Universal Music yatangiye gufasha Ariel Wayz gukora indirimbo zikubiye mu masezerano

November 25, 2025
1 min read

Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] ari kubarizwa muri Kenya, aho ari gukorerayo indirimbo nshya ziri gukorwa ku bufatanye na Universal Music Group (UMG), sosiyete ikomeye ku Isi mu bijyanye n’umuziki.

Amakuru yemeza ko izi ndirimbo ari zo za mbere zikoze ku rwego ruhanitse, ziri gukorwa hashingiwe ku masezerano y’imikoranire impande zombi zashyizeho umukono ku wa 12 Kanama 2025.

Umujyanama wa Ariel Wayz, Eloi, yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko mu cyumweru bazamarayo muri Kenya, UMG izabahuza n’aba-Producer bo muri Kenya no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bazobereye mu gukora imishinga y’indirimbo zigezweho. Yagize ati

“Ni indirimbo za mbere bari kudukorera nyuma y’amasezerano twagiranye na Universal Music. Bari kutuhuza n’aba-Producer bazwi muri Kenya no mu Karere muri rusange, kuko biri mu bikubiye mu masezerano dufitanye.”

Ariel Wayz ari gutegura kandi n’amashusho y’indirimbo zimwe zo kuri album ye “Hear to Stay”, cyane ko nyinshi zasohotse ari ‘Audio’. Ariel Wayz na Eloi baherukaga muri Kenya mu 2023, ubwo bagiranaga ibiganiro by’imbanziriza-masezerano na Universal Music. Ibi byaje gushyirwa mu bikorwa mu 2025, ubwo impande zombi zasinyaga ku mugaragaro amasezerano yo gukorana.

Mu itangazo UMG yashyize hanze, rigira riti “Twishimiye gutangaza ko twagiranye amasezerano n’umuhanzikazi Ariel Wayz muri Universal Music Group. Yakiranwe yombi kandi twiteguye gusangiza Isi ibikorwa bye.” Ni ubwa mbere uyu muhanzikazi w’imyaka 25 yinjira mu nzu ikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ariel Wayz yinjiye mu muziki mu 2020, ahanini afashwa n’abantu ba hafi. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2021 ubwo yasohoraga “Away” yakoranye na Juno Kizigenza, indirimbo yatumye azamuka mu ruhando rw’abahanzi b’abagore bafite ejo heza. Album ye ya mbere,

“Hear to Stay”, imaze iminsi iri mu zikunzwe mu Rwanda, ndetse yanatoranyijwe mu bahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025.

Universal Music Group, ifite icyicaro muri Santa Monica – California, ni imwe muri kompanyi eshatu nini ku Isi (hamwe na Sony Music na Warner Music). Yakoranye n’ibyamamare nka Taylor Swift, Drake, Billie Eilish, The Weeknd, Post Malone, Ariana Grande, BTS, n’abandi.

Mu myaka ishize UMG yashyize imbaraga kuri Afurika binyuze mu gushinga amashami arimo UMG Nigeria, UMG South Africa, n’ishami rishya UMG East Africa ari naryo ririmo gukorana na Ariel Wayz.

Kwinjira kwa Ariel Wayz muri Universal Music ni intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, by’umwihariko ku bahanzikazi bari kwiyubaka ku rwego mpuzamahanga. Ni umwanya mushya wo kugaragaza ubuhanga bw’abahanzi b’u Rwanda no kubageza ku isoko ririmo amarushanwa akomeye.

Ariel Wayz akomeje kugaragaza ko ari umuhanzi uhamye kandi ushobora guhangana mu rwego mpuzamahanga, mu gihe ategerejwe n’abakunzi be ku mushinga mushya ukoranywe ubuhanga na Universal Music.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Thailand: Umukecuru yazutse ari mu isanduku habura gato ngo umurambo we utwikwe

Next Story

Lorenzo Musangamfura asanga Rayon Sports itazi gukina

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop