Thailand: Umukecuru yazutse ari mu isanduku habura gato ngo umurambo we utwikwe

November 25, 2025
1 min read

Umukecuru w’imyaka 65 wo muri Thailand yatunguye abo mu muryango we bari bari mu gahinda bagiye kumushyingura, ubwo yakangukaga agakomanga ku isanduku yari arimo habura akanya gato ngo ajyanwe mu irimbi atwikwe.

Chonthirot w’imyaka 65, byari byatangajwe ko yapfiriye mu rugo rwe i Phitsanulok mu majyaruguru ya Thailand mu rukerera rwo ku wa 23 Ugushyingo 2025.

Mu kwizera ko yashizemo umwuka, umuryango we wamushyize mu isanduku y’umweru, bahita batangira urugendo rw’amasaha ane rureshya na kilometero 360 berekeza ku rusengero ruherereye mu nkengero za Bangkok rukorerwamo umuhango wo gutwika no gushyingura ku buntu ku bakene.

Ariko uwo mukecuru watekerezwaga ko yapfuye, byavuzwe ko yazutse ari mu isanduku ubwo imodoka yari igeze ku rusengero, bitungura abavandimwe be ubwo yatangiraga gukomanga ku giti cy’isanduku.Amashusho agaragaza Chonthirot, asa n’uwanegekaye cyane, ava mu isanduku yihungura udukoko twari twamuzuyeho, mu gihe umuryango we wari uhagaze iruhande watangaye utabyumva.

Mongkol, musaza wa Chonthirot w’imyaka 57, yavuze ko mushiki we yari amaze imyaka ibiri ari mu buriri, kandi ko basanze yapfuye ahagana saa munani z’ijoro ku isaha yo muri ako gace. Yongeyeho ko yari yanashyize umukono ku mpapuro zo kwemeza urupfu rwe, akaziha umusenyeri w’Umu-Buddhiste wari ugiye kuyobora umuhango wo kumutwika.

Mongkol yagize ati: “Naratangaye, ndumirwa ariko ndanishima cyane kubona mushiki wanjye akiri muzima. Nari ngiye kugwa hasi kubera gutungurwa. Ni igitangaza kubona yongera guhagaruka.”

Thammanoon, umukozi w’urusengero ufite imyaka 27, yavuze ko yari agiye kwimurira isanduku mu cyumba cyagombaga kuberamo umuhango mugufi mbere yo kumutwika, ubwo yumvaga gukomanga n’ijwi rituje ryasaga n’irisaba gutabarwa rituruka imbere mu isanduku.

Abaganga bahamije ko atigeze ashiramo umwuka, ahubwo ko igipimo cy’isukari yo mu mubiri we cyagabanyutse cyane, ibyo umuryango we witiranyije n’uko yapfuye, kandi nyuma ntibigeze bamukorera ibizamini bihamya ko koko yapfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

U Rwanda rwasezerewe muri CECAFA U 17 rutarenze amatsinda

Next Story

Universal Music yatangiye gufasha Ariel Wayz gukora indirimbo zikubiye mu masezerano

Latest from Hanze

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop