Amavubi ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 yatsinzwe n’iya Somalia ibitego 3-0 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda rya mbere, maze rusezererwa muri CECAFA rutarenze amatsinda.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025, kuri Abebe Bikila Stadium.U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino ruri ku busa nta nota na rimwe, kandi rwasabwaga gutsinda kugira ngo rwizere amahirwe yo kujya mu mibare yo gukomeza mu Itsinda A, mu gihe Somalia yo yari imaze kubona amanota atatu, bituma ijya mu kibuga ifite icyizere cyisumbuye.
Uko umukino wakomezaga kugenda mu gice cya kabiri, Somalia yagarukanye imbaraga nyinshi itangira gusatira u Rwanda rwari rufite intege nke. Ku munota wa 58, Somalia yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mohamud Osman, wari wazamutse avuye hagati mu kibuga, acamo ba myugariro b’u Rwanda, ashyira umupira mu izamu.
Umutoza w’u Rwanda yahise akora impinduka zihuse, ashyiramo Bagabo Enzo na Gisubizo Patrick basimbuye Mugunga Daniel na Ntwari Sharif. Gusa izi mpinduka ntacyo zatanze kuko u Rwanda rwakomeje gusatirwa no kurushwa mu kibuga.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe na Somalia ibitego 3-0, maze rusezererwa muri CECAFA U 17 rutarenze amatsinda. Umukino usoza itsinda, u Rwanda ruzahura na Sudani y’Epfo. Kugeza ubu, itsinda A riyobowe na Ethiopia ifite amanota arindwi.
