Paul Pogba usanzwe ari umukinnyi w’Umufaransa ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AS Monaco, yasubiye mu kibuga nyuma y’imyaka ibiri kubera ibihano yari yarafatiwe.
Ku munsi wejo ku wa Gatandatu nibwo AS Monaco yatsinzwe na Rennes ibitego 4-1 mu mukino wo ku munsi wa 13 wa shampiyona y’u Bufaransa. Paul Pogba w’imyaka 32 yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 85 asimbuye Mamadou Coulibaly.
Ni nyuma y’uko yaherukaga gukina mu kwezi kwa 12 muri 2023 kubera ibihano yari yarafatiwe nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka testosterone. Mu ntangiriro za 2024 nibwo uyu mukinnyi yafatiwe ibi bihano.
Byari nyuma y’umukino Juventus yatsinzemo Udinese 3-0 muri Nzeri 2023 ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NADO), cyatoranyije bamwe mu bakinnyi ba Juventus kugira ngo bapimwe hagamijwe kureba ko bakoresha imiti yongera imbaraga, hagaragaramo na Pogba utari wanakinnye uwo mukino.
Testosterone ni imisemburo isanzwe ya kigabo ariko ishobora kongerwa hifashishijwe imiti, bikorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo biyongerere imbaraga. Usibye guhagarikwa imyaka ine, iyo abihamijwe n’amategeko bishobora kumuviramo no kutongera gukina burundu. Ibisubizo by’icyo gihe byagaragaje ko Pogba yakoresheje iyo miti, ahita ahagarikwa ariko ahabwa iminsi itatu yo gutanga ibindi bipimo kugira ngo hasuzumwe neza koko niba ari byo.
Nyuma yo guhabwa iyo minsi yarabisubiyemo ariko bitagira icyo bihindura, ikipe ihita imuhagarika, gusa we n’umunyamategeko we batangira urugendo rwo kugaragaza ko arengana.
Paul Pogba wari wahanishijwe kudakina imyaka ine yajuririye icyemezo mu Rukiko rwa Siporo (CAS), ndetse ibi bihano biragabanywa bigirwa amezi 18. Uyu mukinnyi yerekeje muri AS Monaco mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka nta kipe afite nyuma yo gusesa amasezerano muri Juventus.
Nyuma yo kongera gukina yatangaje ko umupira w’amaguru ari rwo rukundo rwe rwa mbere kandi ashimira Imana kuba yongeye gusubira mu kibuga. Ati: “Gukina umupira w’amaguru ni cyo kintu nkunda cyane. Umupira w’amaguru ntabwo warangiye kuri njye.
Ni njye wababaye cyane. Nari mbitegereje cyane. Ugira ibihe aho satani akugerageza akubwira ko byarangiye, ariko hariho Imana nziza nyizeramo.”
Kugeza ubu AS Monaco iri ku mwanya wa 8 n’amanota 20 ku rutonde rwa shampiyona y’u Bufaransa.



