Rayon Sports yatsinzwe na As Kigali

November 24, 2025
1 min read

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na AS Kigali mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri iki Cyumweru saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium.

Ni umukino watangiye nta kipe imarana umupira umwanya ngo yubake ariko Rayon Sports ikabona uburyo imbere y’izamu binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Aziz Bassane. Rutahizamu wa AS Kigali, Rudasingwa Prince, yanyuzagamo akabona imipira imbere y’izamu ariko ntihagire icyo ayimaza.

Ku munota wa 23 Toni Kitoga wa Rayon Sports yaherageje uburyo arekura ishoti riremereye ari inyuma y’urubuga rw’amahina gusa rinyura impande y’izamu gato. Rayon Sports yakomeje kubona uburyo bushingiye ku kurekura imipira ya kure, nk’aho Adama Bagayogo yarekuye ishoti riremereye ariko risanga umunyezamu wa AS Kigali ahagaze neza.

Ku munota wa 43 Tharcisse Nshimiyimana wa AS Kigali yarekuye ishoti riremereye ariko rinyura impande y’izamu gato. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.Mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje isatira cyane ndetse ku munota wa 48 yashoboraga kubona igitego ku ishoti ryari rirekuwe na Adama Bagayogo ariko rinyura hejuru y’izamu gato.

Ku munota wa 53 Rayon Sports yakoze impinduka mu kibuga havamo Habimana Yves hajyamo Harerimana Abdoulaziz. Ku munota wa 70 AS Kigali yafunguye amazamu kuri kufura yari itewe na Ntirushwa Aime, umupira usanga Nshimiyimana Tharcisse arekura ishoti ririhukira mu nshundura.

Ku munota wa 76 Murera yongeye gukora impinduka mu kibuga, havamo Adama Bagayogo hajyamo Asman Ndikumana wari umaze igihe adakina kubera imvune ikomeye yagize.

Ku munota wa 85 AS Kigali yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Dushimimana Olivier Muzungu. Umukino warangiye AS Kigali itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Rayon Sports yatsinzwe uyu mukino nyuma y’uko mukeba wayo APR FC na yo yatsinzwe ku munsi wejo na Musanze FC. Undi mukino wakinwe, AS Muhanga yatsinze Mukura VS 2-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Arsenal yatsinze Tottenham ikomeza kuyobora

Next Story

Paul Pogba yasubiye mu kibuga nyuma y’imyaka ibiri

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop