Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryagaragaje ko abagore barenga miliyoni 830 ku Isi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abo bashakanye nibura inshuro imwe mu buzima bwabo.
OMS ivuga ko umwe mu bagore batatu bashatse ku Isi aba yarahuye n’iryo hohoterwa, ndetse mu 2024 gusa abagore bagera kuri miliyoni 316 bari hejuru y’imyaka 15 bakorikorewe.
Iyo mibare, nubwo ikomeje kuba hejuru cyane, OMS igaragaza ko mu myaka 20 ishize itahindutse kuko yagabanyutseho 0,2% gusa. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ihohoterwa rikorerwa abagore ryamaze igihe kinini ridahabwa agaciro rikwiye. Yagize ati: “Nta gihugu cyavuga ko gitekanye mu gihe kimwe cya kabiri cy’abaturage bacyo babaho bafite ubwoba.
Kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore ntabwo ari ibijyanye na politiki gusa ahubwo ni kubaha agaciro, kubahiriza uburinganire n’uburenganzira bwa muntu.”
OMS inagaragaza ko hari bihugu bifite umubare uri hejuru cyane w’ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo Bangladesh ifite 48,9% by’abagore bahohotewe n’abantu bashakanye, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) iri kuri 48,5%, u Burundi kuri 46,6% na Uganda kuri 46,1%.
Mu Rwanda, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko 37% by’abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 15 na 49 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho mu bagore bashatse 46% byabo baba barahohotewe n’abo bashakanye.
Buri mwaka kuva ku wa 25 Ugushyingo kugeza ku wa 10 Ukuboza, Isi yose yizihiza iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. U Rwanda rwifatanyije n’iyo gahunda kuva mu 1990.

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, mu 2008 u Rwanda rwashyize ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu byaha bihanwa n’amategeko, naho mu 2009 hashyirwaho ibigo ‘Isange One Stop Center’ bifasha abakorewe ihohoterwa hirya no hino mu gihugu.
