Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko rizagira uruhare mu bikorwa byo gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yasobanuye ko ibyo biri mu mahame shingiro iri huriro ryemeranyijeho na Leta ya RDC mu minsi itanu ishize.Mbonimpa yagize ati:
“Tuzagira uruhare mu gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC. Ntabwo turi mu bazarambika intwaro ahubwo tuzajya mu gisirikare cy’igihugu kizubakwa kubera ko igisirikare cyacu gifite imyitwarire myiza kandi ni ikinyamwuga.”
Amahame shingiro yasinyiwe i Doha muri Qatar agaragaza ko AFC/M23 na Leta ya RDC bizanifatanya mu gusenya imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga ikorera muri iki gihugu.
Mu gihe biteganyijwe ko inzego na serivisi bya Leta bizasubizwa ku butaka bw’igihugu, Mbonimpa yasobanuye ko ibyo bizaba muri RDC hose kubera ko byagaragaye ko Leta idafite ubushobozi bwo kuyobora neza. Ati: “Usomye neza amahame shingiro, avuga ko ubu buyobozi bwa Leta butazaza hano gusa, ni Congo yose. Congo yose ntiyoborwa neza. Bizadusaba ko duhindura ubuyobozi mu gihugu cyose.”

AFC/M23 yasobanuye ko amahame shingiro ari intangiriro y’urugendo ruzagenda rusobanuka buri uko hazajya habaho ibiganiro biyashingiyeho byitezwe ko bizatangira mu cyumweru gitaha.
