Prince waburaniye muri Amerika yasomewe

November 20, 2025
1 min read

Nyuma yo kuburana ku bujurire bwe asaba kutoherezwa mu Rwanda, nyuma y’uko yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atorotse ubutabera bw’u Rwanda, Urukiko rwo muri Leta ya Texas rwasomye ibyavuye mu rubanza rwe maze rutegeka ko yoherezwa mu Rwanda kurangiriza igihano yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda.

Urubanza rwasomwe ku wa Kabiri, nk’uko byatangajwe na Ukwezi TV , Prince Kid yari yasabye guhabwa ubuhungiro muri Amerika, avuga ko ataizezwa umutekano we naramuka agarutse mu Rwanda.

Mu buhamya bwatanzwe n’umugore we, Miss Elsa Iradukunda, yavuze ko ibyaha umugabo we aregwa ari ibinyoma, ko ndetse na we yakomeje kugerageza kugaragaza ibimenyetso byerekana ko arengana, ariko na we akaza gufatwa.

Prince Kid na we mu bujurire bwe yavuze ko ibyo yashinjwe bifitanye isano n’amakimbirane yagiranye n’abantu bakomeye ubwo yari akiri mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko uko kutumvikana kwabo ari ko kwamuviriyemo gushyirwaho ibyo byaha.

Nyuma yo kumva ubwiregure bwe n’ubuhamya bwa Elsa, umucamanza wo muri Texas yafashe umwanzuro wo kumushyikiriza u Rwanda, ariko amusiga amahirwe yo kujurira mu minsi 30.

Amakuru ya ICE, Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Amerika, yemeza ko Prince Kid yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth mu ntara ya Texas ku wa 3 Werurwe 2025. Uru rwego rwatangaje ko yari atuye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nubwo yinjiyemo mu buryo bwemewe.

Byagaragajwe ko yafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.

Kuvega ubwo yafashwe, Prince Kid afungiye muri kasho za ICE ari gukurikiranwa, mu gihe hategerezwa icyemezo cya nyuma ku bijyanye no kumukuramo igihugu.

Mu Ukwakira 2023, Urukiko Rukuru rw’u Rwanda rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Nubwo igihano cyari kuba imyaka 16, cyagabanyijwe kikagirwa imyaka itanu kubera ko yari ku nshuro ya mbere akurikiranywe n’inkiko, ndetse acibwa n’ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.Mu isomwa ry’urubanza rwe mu 2023, nta wari uhari mu ruhande rwe, haba Ishimwe Dieudonné cyangwa abamwunganira mu mategeko, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yemeje ko abigaragambyaga bishyuwe ngo basenye igihugu

Next Story

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rizagira uruhare mu gusenya imitwe yitwaje intwaro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop