Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yemeje ko abigaragambyaga bishyuwe ngo basenye igihugu

November 20, 2025
1 min read

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko imyigaragambyo yabaye ku wa 29 Ukwakira ikurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yatejwe n’amatsinda yari yabyishyuriwe hagamijwe guteza umutekano muke no gusenya igihugu.

Samia yatangaje ibi mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane, kibereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Chamwino mu mujyi wa Dodoma, ubwo yatangizaga Komisiyo nshya ishinzwe iperereza ku byabaye nyuma y’amatora.

Perezida Samia yavuze ko iyo Komisiyo izagenzura uruhare rw’imiryango itari iya Leta ikorera imbere mu gihugu no mu mahanga, bakekwa kuba baragize uruhare mu guteza imyigaragambyo. Yabajije ati:

“Urubyiruko rwagiye mu mihanda kwigaragambya rusaba uburenganzira bwarwo rwari rwabyishyuriwe. None se ayo mafaranga yavuye he?”Yagaragaje ko ubukana n’ubugome byagaragajwe n’abigaragambyaga byatunguranye, kuko Tanzania yari imaze igihe izwi nk’igihugu gifite ituze n’umutekano.

Yongeyeho ko ibyabaye bitigeze byitezwa mu gihugu gifite amateka y’ituze n’imibanire myiza nk’icya Tanzania.Perezida Samia yavuze ko Komisiyo yashyizeho izasuzuma neza ibijyanye n’urwo rugomo, hanyuma ishyikirize Leta raporo izatanga ishusho nyayo y’ibyabaye. Yizera ko ibisubizo bizaturuka muri iryo perereza bizafasha igihugu kongera gutuza mu bya politiki no mu mutekano.

Perezida Samia yegukanye amatora n’amajwi 98%, ariko amajwi ye ntiyavuzweho rumwe, kuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yamushinjije gufunga abakandida bakomeye bari bahanganye na we, bigatuma batabasha kwiyamamaza.

Iyi myigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatwaye ubuzima bw’abarenga 700, nk’uko byatangajwe n’ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Ufitinema Clotilde wakiniye Amavubi y’Abagore yishwe na Kanseri

Next Story

Prince waburaniye muri Amerika yasomewe

Latest from Hanze

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop