Insengero 68 ziracyigwaho muri 84 zasabye gufungurirwa

November 20, 2025
1 min read

Insengero zafunzwe kuko zitari zujuje ibisabwa zakoze ibishoboka ngo zibyuzuze, maze 84 zisaba ko zafungurwa, ariko muri zo 68 dosiye zazo ziracyakigwaho.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, ubwo yagezaga ku Nama Ihuriweho n’Imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya RGB by’umwaka wa 2024/2025 hamwe na gahunda y’umwaka wa 2025/2026.

Agaruka ku ngingo irebana n’imiryango ishingiye ku myemerere, Dr Uwicyeza yagize ati:“Tumaze kubona ubusabe bugera kuri 84 bw’abasabye gufungurirwa kuko bujuje ibisabwa. Hari izasabwe gusubira inyuma zikuzuza neza byose, kuko harimo ibyo bagenda babura, bituzuye. 68 zo, dosiye zazo turacyari kuzigaho, tukaba duteganya kubaha ibisubizo vuba.”

Dr Uwicyeza yasobanuye ko ibikorwa byo gusaba kuzuza ibisabwa bidafite intego yo kunaniza, ahubwo bikubiye mu mabwiriza yateguwe ku bufatanye n’abahagarariye amadini n’amatorero. Ati:

“Ayo mabwiriza tujya kuyategura, kuyakusanya no kuyashyira hanze twagiye dukorana n’abakuriye amadini n’amatorero, tugenda twungurana ibitekerezo. Ntabwo ari amabwiriza yo kunaniza, ahubwo ni ayo gufasha imikorere myiza na bo bayagizemo uruhare.”

Dr Doris Uwicyeza Picard yavuze kandi ko mu bugenzuzi bw’imiryango ishingiye ku myemerere hagaragaye ibibazo bitandukanye birimo inyigisho z’ubuyobe, amacakubiri, ndetse no gukorera mu nyubako zitujuje ubuziranenge zishobora guteza abaturage akaga. Yongeyeho ati:

“Ayo mabwiriza ni cyo yaje gukemura. Hari izamaze kuzuza ibisabwa zigafungurwa, hakaba n’izindi zisabwa kubanza kuzuza ibisabwa n’amabwiriza.”

Mu Rwanda habaruwe amadini, amatorero n’imiryango ishingiye ku myemerere 563, harimo amadini 345 atandukanye. Mu bugenzuzi bwakozwe ku nsengero 14 093, byagaragaye ko 70.1% zidafite ibyangombwa bikwiye kugira ngo zemererwe gusengerwamo, ari na byo byatumye 9 880 zifungwa.

Ni mu gihe 29.89% zemejwe ko zizuza ibisabwa, hanyuma zimwe mu miryango n’amadini amwe anamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

U Bubiligi: Umugabo umwe yabyaye abana barenga 50 ku bagore 39

Next Story

Miss Jolly yasabye igitsina gore guhumuriza bagenzi babo ntibabashungere

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop