U Bubiligi: Umugabo umwe yabyaye abana barenga 50 ku bagore 39

November 20, 2025
1 min read

Mu Bubiligi ubwo Ibiro by’umugenzuzi Mukuru byagenzuraga imikorere y’Urwego Rushinzwe Imiti na serivisi z’ubuzima byasanze binyuze muri serivisi yo gutanga intanga hari umugabo umwe wabyaye abana 53 ku bagore 39.

Itegeko rigenga imitangire y’iyi serivisi mu Bubiligi rigena ko nibura umugabo umwe aha intanga abagore batandatu gusa.
Uretse kuba iri tegeko ryarishwe, basanze uyu mugabo afite n’uturemangingo (genes) turimo kanseri bivuze ko abo bana bose bafite ibyago byo kurwara kanseri.

Minisitiri w’Ubuzima, Frank Vandenbroucke, yahise asaba ko izi serivisi zigenzurwa mu gihugu hose ngo harebwe uko zikora.FAMHP ihatwa ibibazo yavuze ko yari ibizi ko hari ibibazo byabayeho mu gutanga intanga ndetse ko igiye gukurikirana iki kibazo.

Iyi serivisi yo gutanga intanga itangwa n’ikigo cy’Abanya-Denmark gitanga intanga hirya no hino mu Burayi. Iki kigo si ubwa mbere gishinjwe gukoresha intanga z’umuntu umwe mu kubyara abana benshi kuko kigeze no gukoresha intanga z’umuntu umwe, abyara abana 63, muri bo 10 bamaze kurwara kanseri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Donald Trump yakiriye kumeza Cristiano Ronaldo

Next Story

Insengero 68 ziracyigwaho muri 84 zasabye gufungurirwa

Latest from Hanze

Umunya-Nigeria Baba Gebu yapfuye

Umukinnyi wa filimi wakunzwe muri filime za Nigeria, Oyewole Olowomojuore, uzwi cyane nka Baba Gebu, yapfuye ku myaka 82 azize indwara. Inkuru y’urupfu rw’uyu
Go toTop